Ni ubutumwa Eric Semuhungu yagaragaje bwari buherekejwe n’amagambo avuga ko uyu musore yari yaramuzengereje amusaba amafaranga n’urukundo undi akamwima amatwi.
Ni ibintu byatunguye benshi kubona ubu butumwa cyane ko batari bazi ko aba basore bombi bigeze kugirana uyu mubano wihariye.
Musangamfura Christian Lorenzo ahakana yivuye inyuma ibyo gukundana na Eric Sumuhungu, gusa akemera ko yagiye mufasha inshuro nyinshi amuha amafaranga.
Avuga ko Semuhungu yashyize hanze ubu butumwa bandikiranye kuva 2019 biturutse ku gitekerezo yari aherutse gutambutsa ku rubuga rwa X agaragaza ko imyitwarire cyangwa imbyino za Eric Semuhungu zidakwiye kugaragara muri Sitade Amahoro nk’ahantu hahurira abantu benshi abato n’abakuru.
Ni igitekerezo yatanze nyuma y’umukino wahuje Gasogi United na Rayon Sports wabereye muri Stade Amahoro tariki 21 Nzeri 2024 wari wahujwe n’ibikorwa by’imyidagaduro, aho Eric Semuhungu yari umwe mu basusurutsaga abitabiriye uyu mukino.
Iki gitekerezo cya Lorenzo cyababaje cyane Eric Semuhungu atungurwa no kubona umuntu yafashije mu bihe bitandukanye ariwe uri kumwibasira ku mbuga nkoranyambaga.
Binyuze mu kiganiro aba bombi bahuriyemo cyanyuze ku rubuga rwa X, Lorenzo yasobanuye icyatumye atanga igitekerezo cye ndetse ahakana ibyo kwaka urukundo Eric Semuhungu.
Mu magambo ye Lorenzo avuga ko yatanze igitekerezo nk’abandi bantu bose akurikije uko abona ibintu byagakwiye kugenda ndetse aticuza ibyo yakoze kuko atabikoreshejwe n’urwango ahubwo abona ibyo Eric Semuhungu yakoreye muri sitade bidakwiye gushimagizwa.
Ati “Ubundi nta kibazo mfitanye na Eric Semuhungu, nta na kimwe, sinjya nibasira abaryamana n’abo bahuje ibitsina, kuba naravuze ku mashusho nabonye muri sitade mvuga ko hari icyo atwaye, nawe arabizi neza ko harimo ikibazo, niba ashaka ko nsiba ubutumwa natanze ndaza kubusiba kuko abo nabwiraga barayibonye.”
“Ikintu cyo kuvuga ko namwatse urukundo ni uburyo bwo kunsebya atekereza ko ndi umunyantege nke birambabaza, kuko azineza ko ntaryamana nabo duhuje ibitsina, ndi umuntu w’umugabo, iyo nza kuba naramwatse urukundo ntabwo yari kubizana anyataka azi neza ko ndi mugenzi we, arabizi neza ko ataribyo.”
Lorenzo yakomeje avuga ko nta kibazo na kimwe yigeze agirana na Semuhungu yatangiye kumwandikira mu gikari (inbox) bitewe n’ubutumwa yashyiraga kuri Instagram akabona bumushishikaje akagira icyo abuvugaho.
Eric Semuhungu we avuga ko yahisemo gushyira hanze ibyo yandikiranye na Lorenzo ashaka kwihorera bitewe n’uko ibyo yari yatangaje yabifashe nko kumwangisha abantu no kumurwanya kandi yaramufashije.
Ati “Umuntu wagufashije ntuje ngo umunenge muri DM (ubutumwa bugufi) ntaje ngo akuganirize mu gikari abishyize hariya ku karubanda nonese ucyaha undi amubwirira ku karubanda cyangwa ni mugikari.”
“Nta mutima mubi nari mufitiye ariko batangiye kunyataka kuva ku wa kane bavuga ngo KNC yatumiye Semuhungu ntabwo abantu bazaza, namubabariye gusa sinibagirwa, nagende asabe imbabazi kubyo yakoze nibitaba ibyo niwe urakomeza guhomba.”
Eric Semuhungu yemeza ko atakundana na Lorenzo kuko atari mu basore bamukurura.
Hagati aho Eric Semuhungu avuga ko yatangiye kumenyana na Lorenzo binyuze ku mbuga nkoranyambaga aho yagiye amwandikira inshuro nyinshi kuva mu 2019 bigera n’aho bahuza bakajya baganira ku ngingo zitandukanye harimo no guhanahana amashusho amwigisha guteka gusa aba bombi ntibarahura amaso ku maso.
Umunyamakuru Oswald Oswakim wa Radio&TV10 yagerageje kunga aba bombi abasaba kwiyunga kungira ngo intambara batangiye itagera aho bamena amabanga yabo ashobora guteza ibindi bibazo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!