00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uruhurirane rw’ibisubizo ku rubyaro rw’abagore bakora ubucuruzi ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 9 October 2022 saa 07:17
Yasuwe :

Mu bihe bishize abagore b’Abanyarwanda bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bajyaga kwambuka bagasiga abana ku mupaka ahantu hatameze neza bakaharurira n’ibibazo bitandukanye kubera kutitabwaho uko bikwiye.

Ni ikibazo cyavuzwe kenshi ko abo bana basigwa kuri uwo mupaka muto uzwi nka Petite Barrière bahuraga n’ibibazo birimo umwanda, imirire mibi itera kugwingira, uburere budahagije, guhangayika n’ibindi.

Kuri ibi hiyongeraho ko hari ababyeyi bafataga abana babo bagombye kuba bari ku ishuri, bakabajyana ku mupaka kubasigaranira impinja, bo bakambuka bakajya mu bucuruzi bakora buciriritse.

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu igaragaza ko ku mupaka wa wa Petite Barrière ku munsi hanyura abantu bagera ku bihumbi 55 bakora ubucuruzi buciritse bwambukiranya imipaka kandi abagera kuri 90% ari abagore.

Birumvikana ko bamwe muri abo bagore baba bafite abana b’impinja bigatuma babasiga ku mupaka ariko mbere hari n’ababambukanaga babahetse bakabajyana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagakora babahetse mu mugongo.

Mu gukemura iki kibazo, mu Karere ka Rubavu hubatswe amarerero menshi ashoboka yakira abana bose bari munsi y’imyaka itanu ku buryo nta mubyeyi uzongera gusiga umwana ku mupaka cyangwa kumwambukana hakurya.

Umunyamakuru wa IGIHE yageze kuri rimwe muri ayo marerero ryitwa Urugo Mbonezamikurire rwa Petite Barrière ruherereye mu Mudugudu wa Gasutamo mu Kagari ka Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi, kuri ubu ririmo abana 60.

Umwe mu babyeyi bahafite abana, Ntirenganya Perus, yavuze ko umwana we asigaye ameze neza kandi na we ajya gucuruza atuje.

Ati “Mbere iki kigo kitaraza twaburaga aho dusiga abana heza, tukabasiga ku mupaka bandagaye ariko ubu tubasiga hano tukambuka umupaka dufite amahoro. Hari igihe twageraga muri Congo hakaba nk’imyigaragambyo tukirukanka waba wagiye uhetse umwana bikaba ibibazo ariko kumusiga hano [mu irerero] twumva dutuje kuko dusanga abana bacu bameze neza babagaburiye babuhagiye.”

Mukashyaka Yvonne na we avuga ko umwana we yavuye mu mirire mibi kandi asigaye afite isuku kuko amusiga mu rugo mbonezamikurire.

Ati “Ubu abana banjye uko ari batatu bameze neza kuko mbere nafataga umwana mukuru nkamusibya ishuri akajya kunsigaranira uruhinja ku mupaka ariko ubu uruhinja nduzana hano abandi bakajya kwiga.”

Uyu mubyeyi avuga ko akazi ke ari ugucuruza ibitunguru abivanye mu Rwanda akabijyana muri Congo.

Ati “Ubu njya gucuruza ntuje nkageza nimugoroba nkabona inyungu nyinshi ugereranyije na mbere kuko umwana wanjye mba namusize ahantu heza atuje.”

Serivisi abana bahabwa muri ayo marerero zirimo kugaburirwa, gukaraba, kuryama, gukangura ubwonko no gutozwa ikinyabupfura.

Bakira umwana wese ufite amezi atandatu kuzamura kugeza ku myaka ibiri, umaze kugira imyaka itatu yoherezwa mu ishuri ry’incuke agatangira kwiga.

Byakemuye n’ikibazo cy’ubuzererezi no guta ishuri

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’imibereho Myiza y’Abaturage, Ishimwe Pacifique, yavuze ko ikibazo cy’abana basigaragara ku mupaka cyari gihangayikishije cyane.

Ati “Byari biteye inkeke kuko ntabwo twareberaga ikibazo ku mikurire y’umwana gusa, hari harimo n’ubuzererezi no guta ishuri no kutita ku nshingano z’ababyeyi. Hari harimo ibibazo byinshi cyane ku buryo mu by’ukuri ariya marerero yo ku mupaka yafashije ikintu kinini. Abana bataga ishuri ubu bari mu mashuri kuko nibo basigaranaga turiya twana dutoya. Harimo umutekano w’umwana, isuku n’uburenganzira bwe.”

Yavuze ko umwihariko mwiza uri muri ayo marerero ari uko bakira abana bafite amezi atandatu y’amavuko kuzamura kandi bakora kuva mu gitondo kugeza ku mugoroba buri munsi.

Ati “Ku buryo umubyeyi ahasiga umwana agakora akazi ke akagaruka kumureba nimugoroba atuje, ubona ko yafashije ku buryo bugaragara.”

Ishimwe yemeza ko kugeza ubu nta mubyeyi n’umwe ugisiga umwana ku mupaka agiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko mu karere kose nta mudugudu n’umwe udafite irerero.

Umubyeyi yishyura amafaranga 6000 Frw ku kwezi kugira ngo umwana we abashe kujya mu irerero. Ni amafaranga ababyeyi bavuga ko atari menshi kuko utabona umukozi wo mu rugo uyaha ngo akurerere umwana amufate neza nk’uko afatwa ari kumwe n’abandi mu irerero.

Mu rugo mbonezamikurire rwa Petite Barrière harererwa abana 60 bakiri bato
Aba bana baruhuwe kwirizwa ku mupaka bajyanwa mu irerero aho bafatwa neza
Bamwe mu bana baturutse mu rugo mbonezamikurire rwo kuri Petite Barrière
Abagabo na bo bagira uruhare mu gutekera abana indyo yuzuye
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage, Ishimwe Pacifique

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages