00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amateka y’u Rwanda, uko yinjiye muri FPR no gukira ’stroke’: Ikiganiro na Dr. Sezibera

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 March 2025 saa 07:52
Yasuwe :

Amb Dr. Sezibera Richard ni umwe mu bagabo bagize uruhare rukomeye mu kuzura u Rwanda rwari rwarishwe na politiki ishingiye ku moko, rugahuhuka ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yashyirwaga mu bikorwa.

Uyu mugabo wavukiye i Ngozi mu Burundi agakurira muri Uganda, na we yari mu basore n’inkumi bafashe icyemezo gikomeye cyo kureka ibyo yakoraga, ajya ku rugamba rwo kubohora igihugu ubwo yari asoje amasomo ye mu buvuzi.

Nyuma yo kubohora u Rwanda yakoze imirimo itandukanye, haba muri Guverinoma, mu Nteko Ishinga Amategeko, guhagararira u Rwanda mu bindi bihugu, iyo mu Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS n’ahandi.

Icyakora mu myaka nk’itanu ishize ntabwo yari akigaragara muri politiki cyane, atari uko yayiretse ahubwo kubera ibibazo by’ubuzima butari bwifashe neza.

Mu kiganiro The Long Form yagiranye Sanny Ntayombya, Amb Dr. Sezibera yaragaraje uko ubuzima bwe buhagaze, yongera gushimangira ko ari Inkotanyi cyane ko ari mu barahiriye kuba abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi yashinzwe mu myaka 38 ishize.

Ku wa 07 Mutarama 2025, Dr. Sezibera yanditse ku rukuta rwe rwa X amagambo agira ati “Mu kwirinda ibyo gushidikanya, utanyise Inkotanyi twabipfa.”

Abajijwe impamvu y’iyo mvugo. Uyu muhanga mu by’ubuvuzi yavuze ko byaje ubwo yari ari kuganira n’inshuti ze, azisobanurira aho izina Inkotanyi ryavuye, anabasobanurira inkuru ya FPR-Inkotanyi.

Ati “Icyo gihe nagaragazaga ko nterwa ishema cyane no kuba ndi umwe mu bagize FPR-Inkotanyi. Ni bwo nanditse biriya ntebya. Ibihe byiza byanjye bya mbere nagize ni igihe nafataga icyemezo cyo kuba Inkotanyi.”

Kuba Inkotanyi byeruye ni icyemezo cyaturutse ku mibereho mibi we n’Abanyarwanda bari barabujijwe uburenganzira bwabo ku gihugu, ibibazo bahuraga na byo, bituma bahurira mu matsinda atandukanye yatumaga baganira ku buryo bwo gutaha iwabo.

Ati “Mu 1987, Umuryango FPR-Inkotanyi uvukira muri Uganda njye na bagenzi banjye turi mu ba mbere barahiriye kuba abanyamuryango bawo. Twari muri Kaminuza ya Makerere. Abo twari kumwe baracyariho ariko abandi bitabye Imana. Mu buryo budasubirwaho ninjiye muri FPR-Inkotanyi ubwo yashingwaga mu 1987.”

Mu 2019 Dr. Sezibera yagize ibibazo bya stroke, ha handi imitsi yo mu bwonko igira ikibazo, amaraso akavura, ayavuze akabuza andi gutambuka, ibishobora gutwara ubuzima bw’uwo byabayeho mu gihe ataba atabawe vuba.

Ni ibintu byamubayeho bimitunguye ariko umuryango we na Guverinoma y’u Rwanda baramufasha ubu akaba ari mu rugendo rwo gukira.

Dr. Sezibera agaragaza ko ashimira Imana ku kuba yararokotse iyo stroke, uyu munsi akaba ameze neza, agashimira cyane ubuyobozi bw’Igihugu buhora bushyize imbere imibereho myiza y’abaturage, kuko bwamubaye hafi mu buryo butaziguye.

Ati “Urugendo rwo gukira rwari rurerure cyane. Ariko ubu meze neza cyane.”

Amb Dr Sezibera yavuze ko bihawe agaciro ndetse bigashyirwamo ingufu, ibihugu bya EAC byakwihuza

Abajijwe niba yarigeze yumva yinubiye ibibazo by’ubuzima bukomeye yahuye na bwo yewe bikaza no mu bihe yari atangiye gusoroma imbuto z’igihugu yarwaniriye, yagaragaje ko bitamubayeho.

Ati “Nabayeho igihe kinini kiruta icyo natekerezaga mu 1994. Uyu munsi icyizere cyo kubaho ni imyaka 69. Muri ubwo buryo ndacyafite imyaka yo kubaho. Sinabura gushima ko niboneye ku bitangaza by’ubuzima mu Rwanda ndetse ngashyiraho n’uruhare rwanjye. Ku bw’amahitamo sinari guhitamo kugira stroke, ariko narayigize ndayikira ndetse ubuzima buracyakomeje.”

Aya magambo yuzuye icyizere n’uburyo bwo kudaheranwa n’ibibi, ni na byo uyu muhanga mu buvuzi asaba urubyiruko rushobora kumva ko rwahuye n’ibibazo rukumva ko byacitse.

Agaragaza ko nubwo ibibazo bizahoraho, abantu bagomba kwishingikiriza ku migisha bahura na yo mu buzima bwabo, bikabafasha no guhangana na za kidobya bashobora guhura na zo mu buzima.

Ubudasa bw’u Rwanda rw’ubu, inkomoko yo mu 6000 mbere ya Yezu

Amb Dr. Sezibera yabajijwe ku bituma u Rwanda rutera imbere umunsi ku wundi, yagaragaje ko u Rwanda rwabayeho igihe kirekire kurusha ibindi bihugu ndetse birimo n’ibyarukolonije, ku buryo ibiri kuba ubu ari umurage wo hambere.

Ati “Nk’u Bubiligi uyu munsi buracyahanganye no gukomeza gushaka icyatuma buba igihugu. Amateka y’u Rwanda ni aya kera kuva mu myaka 6000 mbere ya Yesu.”

Yashimangiye ko u Rwanda rwatangiye kwiyubaka nk’igihugu mu myaka ibihumbi na mbere y’uko Abanyaburayi baruzamo.

Byagizwemo uruhare n’Abacurabwenge, bahoraga i Bwami bafite inshingano zo kugaragaza amateka uko yasimburanaga.

Ni amateka kandi yabaga mu buryo bw’ibisigo, ibitekerezo byose bigamije guhererekanya amateka y’u Rwanda kuva muri iyo myaka yose.

Amb Dr. Sezibera yavuze ko ibyo byajyanaga no kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye i Bwami, ibintu avuga ko ari umwihariko utapfa no gusanga muri ibyo bihugu bindi bya gashakabuhake.

Ati “Ikindi cyari uburinganire n’ubwuzuzanye aho abagabo n’abagore bose bagiraga uruhare mu butegetsi. Ubwami bw’u Rwanda bwayoborwaga n’abantu babiri, habaga umwami wagombaga buri gihe kuyoborana n’umugabekazi. Umugabekazi yatoranywaga mu buryo bwitondewe, ndetse imbaraga nyinshi zashyirwaga mu gutoranya uzaba umugabekazi, kurusha uko byagendaga ku gutoranya umwami. Iyo ngingo yo kuba hagombaga kuba abagabo n’abagore bagira uruhare mu buyobozi ni umwihariko w’u Rwanda.”

Ubwo buryo bw’imiyoborere, Amb Dr. Sezibera agaragaza ko bwakomejwe na FPR-Inkotanyi mu mishinga yayo, akagaragaza ko ari ho hakomowe ibijyanye n’ubumwe bw’Abanyarwanda, ubwiyunge no kubabarirana, ihame ry’uburinganire n’ibindi.

Amb Dr. Sezibera yagaragaje ko u Rwanda rwahoze rugira indangaciro na kirazira, bivuze ko rwashyiraga imbere ibikwiriye ibidakwiriye bikarwanywa, ariko akavuga ko ari agahomamurwa kuboba bimwe mu bihugu ubu bishaka kurwigisha icyo uburenganzira bwa muntu buvuze.

Amb Dr Sezibera (ibumoso) ari kumwe n'Umunyamakuru Sanny Ntayombya

Umushinga ugira ibihugu bya EAC igihugu kimwe uracyashoboka

Amb Dr. Sezibera yanabajijwe impamvu kugira Afurika y’Uburasirazuba igihugu kimwe gifite ubuyobozi, ifaranga n’ibindi byose bimwe bikomeje kudindira, yagaragaje ko ari umushinga yahoze aharanira kugeza uyu munsi.

Yavuze ko uko abatuye icyo gice babagaho mu myaka yo hambere mbere y’ivuka rya Yezu, aho bakoreraga hamwe n’ubu muri iyi Si ikataje mu iterambere na byo byashoboka.

Ati “Kuki tutabikora? Kuko haba mu buryo bwa politiki, imibereho myiza y’abaturage, ubw’ubukungu byose bifite akamaro.”

Amb Dr. Sezibera yavuze ko mu masezerano ya EAC hari ibyiciro bine by’imikoranire bigamije guhuza ibihugu bya EAC harimo guhuza za gasutamo, isoko rusange, guhuza ifaranga n’uburyo bwo kwihuza, EAC ikaba nk’igihugu kimwe kigizwe na za leta zigenga (confederation).

Ati “Ubwo nari muri EAC ni ikibazo nakunze kugaragaza. Bamwe bavuga ko bitashoboka ko EAC iba igihugu kuko hari impungenge zitandukanye. Twaravuze ngo reka dushyireho itsinda ryo gusesengura izo mpungenge rimenye izo ari zo ndetse rizikemure.”

Iryo tsinda ryashyizweho ndetse rijya gukora akazi ryahawe, bakora raporo itomoye igaragaza izo mbogamizi zose n’uburyo bwo kuzikemura.

Amb Dr. Sezibera agaragaza ko icyagaragaye ari uko ubwo bwoba n’impungenge zari mu bitekerezo by’abanyepolitiki mu nzego zitandukanye za EAC kurusha uko zari mu baturage bose.

Bamwe bagaragazaga impungenge ku busugire n’imikorere y’ibihugu byabo, icyakora birasesengurwa bigaragara ko ibihugu byakwihuza, izo mpungenge zigakemurwa binyuze mu kizwi nka ‘confédération.

Ni uburyo ibihugu byihuza ariko bigakomeza kurinda ubusugire bwabyo bikaba bifite imiyoborere yabyo yihariye nk’ibisanzwe ariko bifite ubundi buyobozi hejuru bugenzura iryo huriro.

Amb Dr. Sezibera yavuze ko kugira EAC igihugu kimwe ari ibintu bimaze igihe kirekire kuko ari igitekerezo cyatangiye mu 2007, hafi imyaka 18 abantu bizengurukaho batagira icyo bakora.

Yavuze ko ibihugu byo muri EAC byakwihuza mu buryo bukomeye kabone nubwo ibyo bihugu byaba bifite indangagaciro zitandukanye, ko Amasezerano ya EAC yabishyizeho umucyo, ndetse n’uko byagenda, ko ibihugu byitabira iyo gahunda bijyanye n’ubushake bwabyo n’aho bibona inyungu rusange.

Ati “Nk’urugero. Ubu abaturage bo mu Rwanda, Uganda na Kenya bakoresha Indangamuntu nk’uburyo bw’inzandiko z’inzira muri ibyo bihugu uko ari bitatu. Ni icyemezo cyafashwe mu myaka myinshi ishize, hasabwa ko ibihugu bigomba kugikora muri EAC. Ibi bihugu uko ari bitatu byo byumva bifite ubushake bwo kubikora ubwabyo mu gihe ibindi bitabikora, ariko ibyo ntibyabuza ibindi gukomeza.”

Uko bimeze ku bijyanye no kugenderanirana ni na ko bimeze ku bijyanye no gukoresha ifaranga rimwe kuko hari ibihugu bifite ubushake bwigiye imbere kuri iyo ngingo kurusha ibindi ndetse ko nta kintu kigomba kubahagarika mu gihe bategereje abandi.

Ati “Kwihuza mufite indangagaciro zitandukanye birashoboka. Nimwihuze ku ndangagaciro mwumva mwemeranyaho ndetse mwagure urwo runana ku byo mwemeranyaho uko ibihe bisimburana, aho guhora muri hamwe nta kijya imbere. Mureke dutere imbere ku nzego twumvikanaho.”

Amb Dr Sezibera yakoze imirimo itandukanye muri Guverinoma y'u Rwanda nyuma yo kugira uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu

Yatanze urugero ku bwihuze nk’ubwo bwakoze, ubwo Mwalimu Julius Kambarage Nyerere na Abeid Amani Karume bemeje guhuza icyitwaga Tanganyika na Zanzibar kigahinduka Tanzania, nubwo hari ibyo ibyo bihugu bitumvikanagaho.

Amb Dr. Sezibera yanagarutse ku bijyanye no gushyira mu masezerano ibyaba byemeranyijwe n’iryo huriro, na cyane ko hari abava inyuma bakaba bahinduka nk’igihugu.

Yatanze urugero ku biri kubera mu Burasirazuba bwa RDC, aho abakuru b’ibihugu ba EAC bemeje ko ingabo z’uyu muryango zajya kugarura amahoro muri icyo gice cya Congo, ariko nyuma Kinshasa yonyine nta n’uwo igishije inama, bikarangira ifashe umwanzuro wo kwirukana izo ngabo, ikazana izirwanya byeruye M23 zo mu Muryango w’Ubufatanye mu by’Ubungungu w’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, SADC.

Yavuze ko nubwo ibyo kubahiriza ibyemezo byafashwe bikiri hasi, ariko ari ikintu abantu bagenda bakoraho uko bwije n’uko bukeye bigizwemo uruhare n’inzego zitandukanye.

Amb Dr. Sezibera yavuze ko ubwo yari Umunyamabanga Mukuru wa EAC, abanyapolitiki benshi bo mu Burasirazuba bwa RDC bashyiraga imbaraga mu busabe bwo kuba umunyamuryango wa EAC nk’icyo gice bitari igihugu cyose.

Ati “Byanakozwe na mbere y’uko RDC nk’igihugu cyinjira muri EAC. Abo banyapolitiki twababwiye ko bagomba kwinjira nk’igihugu ndetse birakunda. Icyakora ubona ko bitakozwe ku nyungu za bose, kuko ubibonera mu makimbirame akiriho ubu.”

Amb Dr. Sezibera yavuze ko muri iyi minsi hari ibibazo by’ubuyobozi bujegajega, ko abayobozi bamwe batakigira umubano wihariye n’abaturage babo, ari yo mpamvu ubu hari kugaragara ibibazo byagakwiriye kuba byarakemuwe kera.

Ibyo ni byo bituma abaturage bamwe bashaka guhirika ubutegetsi, cyangwa kwifashisha ibindi bisubizo byo kwigobotora ingoyi, agasaba ko ibihugu bya Afurika bigomba kwitegura icyo kintu, ariko bikanoza umubano wabyo n’abaturage, kubaka ubushobozi udategereje ak’imuhana n’ibindi.

Ati “Perezida Paul Kagame na we aherutse kubigarukaho agaragaza ko Isi itakugomba ubuzima, ahubwo ni wowe ugomba guharanira kubaho. Niba udashoboye kwirinda uzapyinagazwa n’icyo bise umuryango mpuzamahanga. Uko ni ko kuri tugomba kubaka igihugu cyacu n’umugabane wacu nta yandi mahitamo. Niba umuntu atagushaka kuki wamwihomaho. Ibyo bivuze ko tugomba gusubiza amaso inyuma tukareba ibyo dukora mu bihugu byacu.”

Amb Dr. Sezibera yavuze ko hagomba kubakwa sosiyete idaheza, abayobozi barajwe ishinga no gutegura ejo hazaza heza h’abaturage bikaba uko no ku kubanira abaturanyi ariko hatibagiranye icyo kubaka ubushobozi bwo kurinda ibyagezweho.

Amb Dr Sezibera yabaye Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .