Ibitandukanye n’ibyo, abakora ubu bworozi bavuga ko ari ubushabitsi bwunguka nk’ubundi iyo nyirabwo abihaye umwanya n’igishoro.
U Rwanda rwashyize imbaraga mu bworozi bw’inka.
Mu 2025 Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yagaragaje ko umusaruro w’umukamo mu myaka 14 wikubye inshuro eshatu, aho wavuye kuri toni 334.727 mu 2010 ukagera kuri toni 1.092.430 mu 2024, mu gihe amata umuntu anywa yavuye kuri litiro 37.3 agera kuri litiro 79,9 ku mwaka.
Urugero rw’uko ubu bworozi bushoboka ni Nyiramisago Josiane wo mu Karere ka Karongi watangiriye ku nka imwe mu 2016, ubu akaba ageze ku nka 17 zimuha umukamo wa litiro 100 ku munsi.
Nyiramisago atuye mu Mudugudu wa Kamusanganya, Akagari ka Kibilizi, Umurenge wa Rubengera.
Akiyigura yakamwaga litiro 20, mu gitondo 10 n’izindi 10 ni mugoroba. Abibaze asanga abona amata yo kunywa mu rugo ayo agurishije ku ikusanyirizo agasanga inka ishobora kwitunga no kwihembera umukozi uyitaho.
Aha ni ho havuye igitekerezo cyatumye mu 2019 ajya muri banki afatamo inguzanyo, yubaka ibiraro mu isambu afite, agura izindi nka umunani.
Ati “Ntabwo dushobora korora inka iduha litiro ziri munsi 10 ku munsi. Iyo tuyihaye ibyo idusaba tukabona ntabwo ishobora kuzigezaho tuyivanamo, tukayigurisha tugashaka indi ifite izo litiro”.
Ubu bworozi bwahaye akazi abakozi barindwi barimo batanu bahira ubwatsi n’abazamu babiri barimo uw’amanywa n’uw’ijoro.
Ati “Ubu n’ifumbire isigaye ibyara amafaranga, ikamyo y’ifumbire igeze ku 40.000Frw. Ukeneye ifumbire uratumiza kandi hano hari igihe ngurisha nk’amakamyo 15 inshuro imwe. Ubu ikimasa kimaze amezi atatu kiri mu bihumbi 300 Frw kandi inka ibyara buri mwaka”.
Mu 2021 ni bwo uyu mworozi yagiye muri gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo ya Tekana urishingiwe Muhinzi Mworozi, ari byo bituma banki ikomeza kumugirira icyizere.
Iyo gahunda atarayijyamo banki yabaga ifite impungenge z’uko inka ishobora kuzira ibiza, nyirayo agahomba akananirwa kwishyura ya nguzanyo.
Kuri ubu Nyiramisago afite inka 17 zirimo 10 zikamwa litiro 100 buri munsi. Ku ikusanyirizo litiro y’amata igura 400Frw bivuze ko buri munsi uyu mworozi yinjiza 40.000Frw akomotse ku mata.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!