Uwo mubyeyi w’imyaka 63 y’amavuko atuye mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza. Yatangiye kwigisha mu 1977 abisoza mu 2020 agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Avuga ko kwigisha ari umwaga wihariye, bityo ushobora korohera umuntu cyangwa ukamukomerera bitewe n’uko abyitwayemo. Agira inama abashaka kuba abarimu kubijyamo babikunze kandi bashaka kurerera u Rwanda kuko ari umugisha kandi binezeza ubukora.
Ati “Iyo uwukunze ukawukora uwushyizeho umutima urakorohera. Imvune ntiziba zibuze ariko umuntu abasha kuzitambuka nta ngorane. Ariko rero iyo ari umuntu ujenjetse, umuntu uwukora atawushaka icyo gihe ahura n’ingorane ndetse n’abana yigisha bakabigwamo.”
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yasobanuye ko mu bwana bwe yumvaga akunze umwuga w’ubwarimu ku buryo no mu guhitamo icyo aziga ariwo yasabye.
Avuga ko yakunze umwuga w’ubwarimu bitewe n’uburyo abarimu bamwigishije bamukundaga kandi bakamwitaho bituma na we yumva agomba kuzaba umurezi.
Atangira kwigisha mu 1977 ku nshuro ya mbere yahembwe amafaranga y’u Rwanda 10026. Avuga ko muri icyo gihe ifaranga ry’u Rwanda ryari rifite agaciro ku buryo uwo mushahara washoboraga kuvamo nk’inka z’imbyeyi ebyiri.
Ati “Tugitanga amafaranga twakoreraga nabonaga aduhagije. Ayo mafaranga 10026 Frw umuntu yashoboraga nko kuba yaguramo inka ebyiri ndetse ukaba wanasagura. Ari nk’ikimasa bwo washoboraga kuguramo nk’ibimasa bitatu. Ariko ay’ubu umwarimu ahembwa ntaguze n’inka imwe.”
Uwera yasoje umwuga w’ubwarimu yigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyanza B. Avuga ko mu gihe yamaze yigisha nta mbogamizi zikomeye yahuye nazo ku buryo zashoboraga gutuma areka ako kazi.
Umwuga w’ubwarimu wamufashije kurera abana be neza
Uwera avuga ko gukora umwuga w’ubwarimu byamufashije mu mibereho ye abasha kurera abana be bane neza no kubitaho kugira ngo nabo bige kandi batsinde amasomo.
Ati “Iyo ntaza kunyurwa nanjye nashoboraga kuba nabivamo, ndabyibuka nkimara kugera i Nyanza abantu benshi bavaga mu bwarimu bakajya gukora mu nkiko abandi bakajya muri za electrogaz n’ahandi, ariko njye numvaga kuva mu bwarimu bitandimo; nanakoraga kure ariko nkumva umwuga wanjye ari ubwarimu kubera ko nawukundaga.”
Akomeza agira ati “Noneho na ya mafaranga nahembwaga n’ubwo yari make yaranyuraga kandi nkamenya kuyasaranganya, niba ari ukuzigamira amashuri y’abana nkabikora, gutunga urugo nkabikora, cyane ko nanabikoze igihe kirekire umugabo wanjye yaramugaye.”
Umwarimu Sacco waramufashije cyane
Avuga ko kuba Leta y’u Rwanda yarashyizeho Koperative Umwarimu Sacco byafashije benshi mu barimu na we arimo kuko yagiye imuguriza amafaranga akoresha imishinga akishyura buhoro buhoro.
Bimwe mu bikorwa yakoze amaze gusaba inguzanyo mu Mwarimu Sacco harimo kubaka inzu yo kubamo no kurihira abana amashuri.
Ati “Igikorwa nasabiye inguzanyo kikamfasha ni ukubaka icumbi kuko nagiye naka inguzanyo nto ngenda nkora intambwe ku ntambwe. Ikindi byamfashije cyane ni ukuriha amashuri y’abana kugeza uyu munsi.”
Indangagaciro ziranga umwarimu
Avuga ko hari indangagaciro ziranga umuntu kugira ngo abe umwarimu mwiza zirimo ubupfura, ubunyangamugayo, urukundo no kunyurwa.
Ati “Udakunze igihugu, udakunze abana wigisha ngo ukunde abanyarwanda ntabwo warera kuko bisaba urukundo, urwo rukundo rukagusaba ubwitange, ni ubutwari muri make.”
Avuga ko ababazwa na bamwe mu barimu bo muri iki gihe batari inyangamugayo aho usanga umwarimu yasambanyije umwangavu yigisha cyangwa ukumva yambuye umuntu amafaranga.
Ati “Ntabwo wajya imbere y’abana ufite dosiye nk’iyo ngo ubashe kugira ikintu ubaha. Wabaha iki se kandi nawe ntacyo ufite? Njyewe nakunze kwigisha bana bagimbutse cyane cyane b’umwaka wa gatandatu, akenshi twabaga tubagira inama z’ukuntu bazabaho kugira ngo bazabashe kwigirira akamaro.”
Mu gihe yamaze mu mwuga w’ubwarimu yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye ku rwego rw’ishuri kubera gutsindisha neza mu bizamini bya Leta ndetse agiye no kujya mu kiruhuko cy’izabukuru yahawe igihembo nk’umwarimu w’indashyikirwa mu Murenge wa Busasamana.
Ireme ry’uburezi
Uwera avuga ko yamaze igihe kirekire yigisha kandi ikibazo gikunze kuvugwa ko ‘ireme ry’uburezi ryasubiye inyuma’ na we akibona kandi asanga kidindizwa n’ibintu bibiri ari byo gahunda yashyizweho yo kwimura abana batatsinze no kuba mwarimu atabayeho neza muri iki gihe.
Ati “Ireme ry’uburezi hari ahantu mbona ryagiye ridindirira, ubona koko ryaragabanyutse bitewe na kiriya kintu bari barazanye cyo kuvuga ngo bagende bimura abana, bakavuga ngo hari ijanisha batagomba kurenza kugira ngo basibize. Ubwo rero hari abimurwaga batabikwiye bigatuma bazamuka nta kintu bamenye.”
Ku bwe asanga bishoboka kongera guteza imbere ireme ry’uburezi mu Rwanda, abana bakigishwa neza kandi abatabashije gutsinda bagasibizwa kugira ngo ibyo batazi babyigishwe babimenye.
Ikindi Uwera yavuze ni icy’umushahara wa mwarimu utajyanye n’isoko ry’iki gihe, ko Leta ikwiye kugishakira igisubizo kirambye kuko iyo mwarimu atabayeho neza bigira ingaruka ku bana yigisha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!