00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uruganda rw’ubudodo bukomoka ku magweja rugiye kwegurirwa abikorera

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 30 June 2026 saa 10:06
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, bwatangaje ko uruganda rukora ubudodo bukomoka ku magweja rugiye kwegurirwa abikorera hagamijwe kurubyaza umusaruro.

Uru ruganda ruri i Masoro rwagombaga gukora ku bufatanye bwa NAEB na HEworks Rwanda Ltd ndetse ubu rurimo imashini zishobora gutunganya ubudodo bukomoka ku magweja bungana na toni ziri hagati ya 70-100 ku mwaka ariko ntizibyazwa umusaruro.

Uru ruganda rwubatswe rutwaye miliyoni 900 Frw, ariko mu 2021 sosiyete yari irufite yahise isesa amasezerano bituma yaba imashini zaguzwe n’ibindi bikorwa byahakozwe bitangira guhombera Leta.

Ku rundi ruhande abahinzi bo bakomeje guhinga ibobere igaburirwa amagweja kugira ngo haboneke ipamba ivamo ubudodo.

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri NAEB, Sandrine Urujeni, ubwo yasobanuraga ibibazo byagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mwaka w’ingengo y’imari warangiye muri Kamena 2025, yavuze ko uru ruganda n’ibindi bifitanye isano n’amagweja byari bimaze igihe bidakora neza ariko ku bufatanye na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi hari gushakwa uwikorera ushobora kubyegurirwa.

Ati “Ikibazo cyagiye ku rwego rwa Minecofin, mu ishami rishinzwe ibyo kwegurira imitungo ya Leta abikorera ubu ni ho uyu mushinga ugeze. Turi gufatanya na Minecofin na RDB kugira ngo dushake undi mushoramari waza akaba yazahura uru rwego.”

Urujeni yavuze ko ubu ibiganiro bigeze ku musozo harebwa uburyo imitungo yose umushoramari azayishyikirizwa, ntikomeze kuba aho idakoreshwa.

Biteganyijwe ko mu gihe ibiganiro byakomereza aho biri, mu mpera za Nyakanga 2026 hazasinywa amasezerano yo kwegurira ibi bikorwa abikorera.

NAEB yemeza ko ubu ibiganiro bisigaye ari ukumvikana uburyo iyi mitungo izacungwa, byaba uruganda n’indi mitungo iri mu turere dutandukanye ahahinzwe ibobere n’ubworozi bw’amagweja.

Urujeni yavuze ko umukiliya ushaka kugura ibi bikorwaremezo yifuje guhabwa uburyo bwo kubona ubutaka yahingaho ibobere aho gukomeza gushingira ku ibobere ihingwa n’abaturage.

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa, Urujeni Sandrine yavuze ko uruganda n'ibindi bikorwa bijyanye n'amagweje bigiye kwegurirwa abikorera
Perezida wa PAC, Muhakwa Valens yasabye NAEB kujya yubahiriza inama igirwa n'umugenzuzi w'Imari ya Leta
PAC yasabye ko imitungo ya Leta idakomeza kuba iri aho idakoreshwa, bakajya bayibyaza umusaruro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages