Ni umuyoboro wubatswe mu kagari ka Kadahenda, Umurenge wa Karago ari naho uru ruganda rwubatse. Igikorwa cyo gutaha uyu muyoboro w’amazi wa Nzabagarura cyabaye kuri uyu wa 4 Nyakanga 2023 bihurirana n’ibirori bw’umunsi mukuru wo Kwibohora.
Abegerejwe uyu muyoboro batangarije IGIHE ko bagorwaga no kubona amazi meza, bamwe bakaba bavomaga ibizenga abandi bakavoma ikiyaga cya Karago n’andi mazi mabi.
Bavuga ko bishimiye uyu muyoboro bahawe n’uruganda rw’icyayi rwa Nyabihu, bikaba bigiye guhindura ubuzima bwabo by’umwihariko mu kunoza isuku.
Maniragena Claudine yavuze ko uyu muyoboro bawishimiye cyane kuko bavomaga amazi mabi.
Ati "Byatugiragaho ingaruka kuko twapfaga kunywa, abana bacu bararwaragurikaga ariko ubu turishimye kuko tubonye amazi meza. Umuntu yabaga azi ko arajya gukora kure akitwaza akaduki akazamura amazi kuri iriya ngezi wabonye. Ubu nta kibazo tugiye kugira isuku kuko amazi yatwegereye".
Muhawenimana Jean Pierre yemeza ko kubona amazi meza byabagoraga kuko bavomaga amazi y’ibitega (ibidendezi); bikabagiragaho ingaruka zirimo no guhora barwaye inzoka, bigakururira abana igwingira.
Ati "Twahoraga turwaye inzoka kubera amazi mabi, abana tugahora tubajyana kwa muganga kubera kurya ibiryo bitekesheje amazi mabi. Ubu turishimye kuko twahawe amazi meza wananywa utiriwe uyateka. Dusabiye umugisha aba bafatanyabikorwa badutekerejeho".
Abaturage bavuga ko ari ubwa mbere babonye amazi meza, bakaba biyemeje kuyasigasira kugira ngo batazasubira aho bavuye. Biyemeje kuyakoresha banahangana n’imirire mibi.
Umuyobozi w’uruganda rw’Icyayi cya Nyabihu, Yves Mungakuzwe, yavuze ko guha abaturage amazi meza ari igikorwa kigamije guteza imbere abaturiye uru ruganda.
Yavuze ko mu ntego za Rwanda Mountain Tea uru ruganda rubarizwamo, harimo guteza imbere abaturage no gukemura bimwe mu bibangamira iterambere ryabo by’umwihariko aho ibigo byayo bikorera.
Ati "Ni yo mpamvu hatekerejwe iki gikorwa cy’umuyoboro w’amazi. Si ubwa mbere bibaye kuko uyu mugezi ni uwa kabiri ariko hari n’ibindi tugenda dufasha abaturage batuye muri aka karere ka Nyabihu".
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habanabakize Jean Claude, yashimiye uruganda rw’icyayi rwa Nyabihu, rudahwema gukora ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage asaba abahawe uyu muyoboro kuwubungabunga.
Ati "Umuyoboro twawuhawe, ubu natwe uri mu maboko yacu nk’akarere by’umwihariko ukagera kuri wa muturage uwegereye. Turashimira Rwanda Mountain Tea bw’umwihariko uruganda rwa Nyabihu, kuba batwubakiye uyu muyoboro w’amazi. Birumvikana ko uje gukemura ikibazo cy’amazi kuko amazi ni ubuzima".
Habanabakize yakomeje avuga ko aya mazi aje kwimakaza isuku no kurwanya indwara zaterwaga no kunywa amazi mabi, no kugabanya urugendo abaturage bakoraga bashaka amazi meza.
Umuyoboro w’amazi wa Nzabagarura wubatswe n’uruganda rw’Icyayi rwa Nyabihu ku bufatanye n’umuryango w’Abongereza usanzwe ugura icyayi cy’u Rwanda, ukaba wuzuye utwaye asaga Miliyoni 15Frw.
Ugizwe n’ibigega bibiri kimwe gifite ubushobozi bwa metero kibe 10, ikindi gifite metero kibe 14, ukaba ureshya n’ibilometero bisaga bitatu.
Ni umuyoboro ugizwe n’amavomo atanu ukazageza amazi ku miryango 487 igizwe n’abaturage basaga 1500 bo mu midugudu ine yo mu kagari ka Kadahenda.
Amafoto: Habyarimana Raoul



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!