Ni inama yateranye ku wa 31 Mutarama 2025, yareberaga hamwe uko raporo y’umwaka yagenze, hanatorwa komite nyobozi nshya igizwe na Perezida Jean Paul Ndayisabye, Visi Perezida aba Camille Nyamihana, Umunyamabanga agirwa Emelyne Kayitaramirwa n’abajyanama babiri.
Jean Paul Ndayisabye wari usanzwe ari Visi Perezida wa RAPEP muri komite icyuye igihe, yagaragaje ko yishimiye kuba abanyamuryango bamubonyemo ubushobozi, abizeza kwitangira urugaga kugira ngo rukomeze rutere mbere.
Ati “Ubu mfite inshingano zo gushaka ubushobozi bwigiye hejuru atari ukubukura mu banyamuryango kugira ngo umuryango waguke, mbijeje kandi ubufatanye, kubitangira, gukora cyane no kugaragaza isura y’umuryango guhera ku rwego rw’igihugu kugeza ku rwego mpuzamahanga.”
Umunyamuryango wa RAPEP, Karekezi Wede Emmanuel, yavuze ko afitiye icyizere abayobozi bitoreye, kandi ko bazakomeza gufasha ubuyobozi kwesa imihigo bwihaye.
Ati “Abatowe turabasaba kwigomwa kuko ni akazi gasaba umwanya uhagije, turabasaba kandi kugisha inama bakumva ibyo abanyamuryango dukeneye, tugakomeza gutera imbere mu buryo butunogeye twese.”
Emerance Nyirangoga yavuze ko yizeye ko abatowe bazajya babatekerereza ibyiza ariko batabafatiye imyanzuro kuko iba ukwiye kuganirwaho.
Ati “Twabatoye tubabonamo ubushobozi, ndabasaba gukomeza kudushakira amahugurwa menshi, urugaga rwacu tukarumenyekanisha, abantu benshi hano hanze bakarumenya, n’abana batazi ko ruhari bakaza bakabimeya, tugahuriza hamwe ibiterekerezo kugira ngo dukomeze tubungabunge ibidukikije.”
Uwari Perezida wa RAPEP, Ngendahayo Richard yasezeranyije uwaje kumokorera mu ngata gukomeza kumuba hafi, kandi ko azakora uko ashoboye kugira ngo umuryango ukomeze gutera imbere.
Kugeza uyu munsi, RAPEP imaze imyaka umunani ikora, aho ifite abanyamuryango barenga 300 bari mu byiciro bitatu birimo abahanga kurusha abandi n’abakizamuka.
RAPEP kandi igizwe na kompanyi zigera kuri 86, ari na zo zikora akazi kenshi ko gutunganya inyigo nsuzumangaruka ku bidukikije n’ubuzima bw’abantu ku mishinga itandukanye y’iterambere ry’igihugu.









Amafoto: Shumbusho Djasiri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!