Uyu mukoro wagarutsweho mu musangiro wahuje abanyamuryango ba JCI ku mugoroba wo ku wa 15 Gashyantare, wabereyemo n’umuhango wo guhererekanya ububasha ku bayobozi bashya n’abacyuye igihe.
Umuyobozi wa JCI Rwanda, Nishimwe Gloria, yavuze ko ‘Umuryango ufite intego yo kugaragaza impinduka mu baturage, uyu mwaka ukazibanda ku guteza imbere urubyiruko n’imibereho myiza y’abaturage’.
Ati “Hari amahugurwa tuzafashamo urubyiruko, rukabona ko rushoboye, tukaruha n’izindi nyigisho zatuma rutera imbere rukagira ubunyamwuga, rukamenya kumenyekanisha ibikorwa byarwo kandi rukamenya gukorana n’abandi.”
Yakomeje agira ati “Hari undi mushinga twiyemeje wo gufasha urubyiruko gutangiza imishinga yabo, rukerekana icyo rushoboye. Aha dufite amarushanwa yo kwerekana ibyo bakora, abagize ibyo bageraho bakabera abandi urugero.”
Iki gikorwa kigamije gushimira urubyiruko rufite imishinga igirira akamaro abaturage benshi mu Rwanda kandi igafashwa no kumenyekanishwa ku rwego mpuzamahanga.
Nishimwe yasobanuye ko uretse gufasha umuntu ku giti cye hari n’indi mishinga izagirira inyungu abaturage benshi, cyane cyane igamije kuzamura imibereho myiza.
Umuyobozi w’ikigo The CEO Ltd, Mugisha Pascal, wanabaye Perezida wa JCI Rwanda mu 2013, yavuze ko uyu muryango wakoze byinshi birimo guhugura abanyeshuri ku bisabwa kugira ngo batangize imishinga, aho kurangiza kwiga ngo bategereza kuzahabwa akazi.
Yasobanuye ko mu gihugu bahuguye urubyiruko rusaga 650, bamwe bibagirira akamaro, bavamo ba rwiyemezamirimo bakomeye.
Umunyamuryango wa JCI Rwanda, Cyuzuzo Pacifique, yavuze ko ‘Ubumenyi yungukiyemo bushingiye ku nkingi za JCI zirimo kugira ibikorwa bifasha abaturage’.
Ati “Ikindi nungukiyemo kijyanye no kwihangira umurimo ari nabyo byamfashije kuba ndi aho ndi ubu, mbasha gufata ubumenyi nari mfite mbushyira mu bikorwa.”
Cyuzuzo ni rwiyemezamirimo mu bijyanye n’amazi n’amashanyarazi, avuga ko kuba muri JCI bimufasha guhura n’abantu bungurana ibitekerezo biganisha ku iterambere n’imibereho myiza.
Mu bindi bikorwa JCI Rwanda yagiye igaragaramo bifasha abaturage kuzamura imibereho myiza harimo no kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza.
JCI ni umuryango w’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 40, umaze imyaka 102 ku Isi ariko mu Rwanda yatangiye kuhakorera mu 2005, ihafite abanyamuryango barenga 300.
Amafoto: Niyonzima Moise



















TANGA IGITEKEREZO