Muri buri Kagari hirya no hino mu gihugu hakozwe umuganda ngarukagihembwe w’urubyiruko, kuwa gatandatu tariki ya 21 Mutarama, urubyiruko rusana inzu z’abatishoboye, cyane cyane iz’abafite ubumuga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Mwesigwa Robert, avuga kuri ibyo bikorwa by’urubyiruko, yagize ati "Urubyiruko rwahuriye mu muganda mu rwego rwo kuzirikana ku butwari bwa bakuru babo bagize uruhare mu kubohora igihugu."
Uyu muganda wateguwe n’Inama y’igihugu y’Urubyiruko ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Hamwe mu hakorewe ibyo bikorwa, ni Kagali ka Rusheshe, Umurenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro, urubyiruko amagana rwubakira Sibomana Bosco utari ufite ahaba bitewe n’imvura yamusenyeye inzu, agasigara ntaho kwikinga.
Sibomana ufite ubumuga bw’ingingo yashimiye cyane urubyiruko rwatangije iki gikorwa cyo kumwubakira inzu kubw’urukundo, imbaraga ndetse n’umuco wo gukunda igihugu bafite.
Umuganda wihariye watangijwe n’urubyiruko mu myaka ibiri ishize nyuma yo kuva mu Itorero biyemeje kugira uruhare rufatika mu bikorwa by’amaboko bigamije kubaka igihugu.
Urubyiruko rw’u Rwanda rufata ibikorwa nk’ibi by’ubwitange biri ku isonga mu kubaka umuco w’ubutwar n’ubwitange bugamije kuzamura itermbere ry’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO