00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rwasabwe kugira uruhare mu gukumira indwara zititabwaho ziri kwica benshi ku Isi

Yanditswe na Uwase Kevine
Kuya 28 May 2023 saa 05:04
Yasuwe :

Basketball Africa League ifatanyije n’umuryango uharanira imibereho myiza yabatuye muri Afurika, Speak Up Africa, bahuguye urubyiruko ku bijyanye no kurwanya indwara zititabwaho nk’uko bikwiye, bifashishije siporo.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023 mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Iki gikorwa cyagizwemo uruhare n’Ikigo cyigenga giteza imbere siporo gikorera mu Rwanda no hanze yaho, Shooting Touch, cyaranzwe no guhuriza hamwe urubyiruko rutuye mu Murenge wa Nyamirama mu kwigishwa uburyo indwara zititabwaho zakumirwa.

Indwara zititabwaho zigera muri 20 ziri imbere mu zihitana abantu benshi ku Isi zirimo inzoka zo mu nda, imidido, Belariziyoze, ubuheri (Shishikara) n’izindi.

Kutamenya izo ndwara n’uburyo bwo kuzirinda ni ibimwe mu bituma zihitana benshi mu bazirwara cyane cyane mu bihugu byo muri Afurika no mu bindi bihugu bikennye, aho usanga umuntu umwe muri batanu afite imwe muri izo.

Umuryango uharanira imibereho myiza yabatuye muri Afurika, Speak Up Africa, wateguye gahunda yo guhugura abatuye muri Afurika kuri izi ndwara zititabwaho nk’uko bikwiye, ishyira hamwe imbaraga n’abanyamuryango ba Basketball African League yaberaga mu Rwanda ku nshuro ya gatatu.

Umuyobozi wa Speak Up Africa, Yacine Djibouti aganira na IGIHE yavuze ko siporo ari kimwe mu bihuza abantu cyane bityo yakoreshwa nk’igikoresho cyiza mu guhugura urubyiruko rukagira uruhare mu kurwanya izi ndwara zititabwaho nk’uko bikwiye.

Ati "Twifuza ko indwara zititabwaho bihagije zamenyekana ndetse zikavugwa kenshi kugirango abantu benshi babashe kumenya uko zandura n’uko zakwirindwa."

Iki gikorwa cyaranzwe no gukora imyitozo ngororamubiri, inyigisho ku mukino wa Basketball zatanzwe na bamwe mu batoza bo muri BAL n’abahoze ari abakinnyi bakomeye bo muri Shampiyona ya Basketball yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abandi.

Bagize umwanya wo kuganirizwa kuri izi ndwara zititabwaho bahugurwa mu buryo bakwiye kuzirinda mu mirimo y’abo ya buri munsi, birinda gutekesha no kunywa amazi mabi, kwirinda koga mu biyaga n’ibindi.

Umuganga wo ku bitaro bya Nyamirima waganirije uru rubyiruko kuri izi ndwara, yagaragaje impungenge kuri zo avuga ko zikwiye kurebwaho zigashyirwamo imbaraga cyane ko ziri guhitana abana n’ababyeyi.

Ati "Indwara zititabwaho ziri mu ndwara mbi, ntizikunze gukira kandi iyo zititaweho umuntu arapfa. Turasaba Leta ko yazishyira mu ndwara zitabwaho cyane."

Yakomeje avuga ko nubwo hakorwa amahugurwa mu bice bitandukanye byo mu Rwanda, hagikenewe gushyirwamo izindi mbaraga mu kuzikumira.

Nubwo Leta yashyizeho bumwe mu buryo bwo gukumira izi ndwara zititabwaho nk’uko bikwiye harimo nko gutanga ibinini by’inzoka ku bana bato mu bigo by’amashuri, haracyakenewe gushyirwamo imbaraga mu guhugura abaturage.

Uyu muganga avuga ko hagikenewe amahugurwa ku babyeyi bamwe batita ku isuku, aho usanga umwana agendesha ibirenge aho agiye hose, abandi boga mu biyaga, ababyeyi bakajya guhingisha ibirenge n’ibindi.

Avuga ko hakenewe gushyirwa imbaraga mu bukangurambaga ndetse hakagenerwa ubufasha kuri bamwe badafite ubushobozi ku bikoresho bakenera mu mirimo yabo ya buri munsi.

Abashyitsi bo muri BAL n'abanyamuryango ba Speak Up Africa bifatanyije n'urubyiruko mu gukora siporo
Urubyiruko rutuye mu Karere ka Kayonza rwahuguwe mu gukumira indwara zititabwaho
Urubyiruko rwasabwe kugira uruhare mu gukumira indwara zititabwaho ziri kwica benshi ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages