Ni ubutumwa bwahawe ku wa 6 Werurwe 2020, mu kiganiro cyateguwe n’Ikigo Westerwelle Startup Haus ku bufatanye na Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda.
Ni ikiganiro cyatumiwemo abagore n’abakobwa bamaze kubaka izina mu bushabitsi barimo Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mitwa Kaemba Ng’ambi n’Umuyobozi Mukuru wa DMM HEHE, Iribagiza Clarisse, babaganiriza ku buryo bagera ku nzozi zabo.
Umuyobozi wungirije Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Cassiopée Vienne, yavuze ko ibiganiro nk’ibi basanzwe babitanga mu cyumweru cyizihizwamo Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.
Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mitwa Kaemba, yavuze ko kugira ngo umuntu agire icyo ageraho ari uko abanza kumenya icyo ashaka bikamufasha gutegura uburyo azakigeraho.
Yavuze ko usanga abantu benshi bagira ubwoba bwo gutangira ubushabitsi cyangwa no mu buzima busanzwe, bw’uko bashobora kuzananirwa kugera ku ntego nyamara abantu benshi bagera ku ntego barabanje gukora bikanga ariko ntibacike intege.
Ati “Niba mu buzima bwawe utarigeze ukora ikintu ngo kikunanire, amahirwe menshi ni uko uba ukiri kure y’inzira yawe yo kugera ku nzozi zawe.”
Mitwa Kaemba yabwiye uru rubyiruko ko niba uyu munsi umuntu afite inzozi zo kuba umuyobozi w’ikigo runaka cyangwa kugishinga, akwiye gutangira kwitwara nk’aho yamaze kubigeraho.
Umuyobozi Mukuru wa DMM HEHE, Iribagiza Clarisse, yababwiye ko buri wese yaremwe kubera impamvu bityo aba akwiriye kubanza gutekereza no kumva neza icyo Imana yamuremeye.
Ati “Ni iyihe mpano mfite, ni ikihe kibazo mbona nakemura nifashishije impano zanjye cyangwa ibyo nkunda gukora kandi ukamara igihe kinini ushaka uburyo wazamura impano yawe.”
Muri ibi biganiro bamwe mu rubyiruko bagarutse ku mbogamizi bagira mu rugendo rwo kugera ku nzozi zabo aho umwe muri bo yabajije ukuntu yaba umuyobozi mukuru w’ikigo runaka cyangwa agashinga icye kandi amateka y’umuryango akomokamo awugaragaza nk’abakene cyangwa uwo mu cyaro.
Iribagiza yavuze ko ukoze ubushakashatsi bw’abakire batandukanye ku Isi usanga benshi badakomoka mu miryango y’ibikomerezwa kandi ko icyo ari igihamya ko aho umuntu akomoka hatagira ingaruka nini ku cyo yifuza kugerah0.
Ati “Dufite umugisha nk’Abanyarwanda kuko hari uburyo bwinshi dufite twakoresha kugira ngo twikure muri ibyo bibazo byaba iby’amafaranga, ubumenyi.”
Yatanze urugero rw’ibiganiro nk’ibyo biri gutanga byo gutinyura urubyiruko kwinjira mu bushabisi n’imiryango itera inkunga abadafite ubushobozi kandi ko mu gihe umuntu akomanze hamwe ntasubizwe adakwiye gucika intege.
Umuyobozi wa Westerwelle Startup Haus mu Rwanda, Sangwa Rwabuhihi, yavuze ko nubwo ibi biganiro bitangwa mu cyumweru cy’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, bihabwa n’ab’igitsina gabo kuko mu bo icyo kigo gifasha abagore bihariye 40% bikabafasha kwitinyuka.



















TANGA IGITEKEREZO