Rumwe mu rubyiruko rwo muri aka karere ruvuga ko nta cyo gukora rufite bitewe n’ubushobozi buke bwo kwihangira imirimo nkuko leta ihora ibirushishikariza.
Ubushomeri ni kimwe mu byatuma umuntu wese ufite ubushobozi ashobora gukoresha abo bwibasiye by’umwihariko urubyiruko mu nyungu ze bwite kabone n’ubwo yaba aruganisha ahabi. Ibyo kandi bishobora gukorwa mu matora y’Umukuru w’Igihugu ari imbere, aho rushobora kurarurwa n’amafaranga rukaba rwahindura imitekerereze rwari rufite bigatuma rutora uwo rutatekerezaga bitewe nayo.
Gusa nubwo bimeze bityo, urwo mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Gakenke, rushimangira ko rudashobora kurarurwa n’amafaranga ku buryo yatuma rutora uwo rutabonamo ubushobozi bwo kugeza igihugu ku iterambere.
Ndayambaje Lambert wo mu Murenge wa Gakenke, yagize ati “Njye ntabwo natora runaka ngo ni uko yandambitse imbere amafaranga, kuko niba nayafashe uyu munsi, ejo hashobora kuba intambara ugasanga nanjye mbigendeyemo ariko iyo nza gutora mu mucyo, nari gutora uwo nshaka numva ko afite iterambere ashaka kungezaho; sinakurikira umwe wazanye amafaranga kuko ntagura umuntu.”
Habyarimana Jean d’Amour nawe wo muri uyu murenge, ugiye gutora bwa mbere, ati “Ndifuza umuyobozi uzazana iterambere, umutekano, n’ibindi. Ntabwo wampa amafaranga ngo nkutore kuko iyo yaba ari ruswa; ushobora kuyifata akakuyobora nabi mbese ugasanga u Rwanda rurahungabanye kandi urubyiruko twifuza kubaho mu mahoro n’umutekano.”
Nyiransabimana Claudine, avuga ko akurikije aho igihugu cyahoze n’aho kigeze mu iterambere, yiteguye kuzatora umuyobozi uzakomeza guteza imbere igihugu ndetse akabungabunga umutekano wacyo n’abagituye.
Ntuyenabo Théogѐne w’imyaka 23, utuye mu Kagari ya Gasiza, mu Murenge wa Kivuruga, ati “Nk’ubu urabona ko urubyiruko rwinshi nta kazi tugira, uwo natora ni uwazadushakira icyo dukora.”
Urubyiruko rwo muri aka karere ruvuga ko rumaze kumenya aho igihugu kigana ku buryo bizarufasha gutora neza, ruhitamo umuyobozi uzabasha kumva no gushyira mu bikorwa ibyifuzo byarwo.
Gusa n’ubwo uru rubyiruko rushimangira ko rwiteguye kwitabira amatora ku bwinshi, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igaragaza ko muri rusange urubyiruko by’umwihariko urujijutse rukiri inyuma mu kwitabira gahunda za leta, ibyo igaragaza nko kudakunda igihugu. Ubuyobozi bw’iyi komisiyo buvuga ko bugiye gukorana n’inzego zinyuranye kugira ngo umuco wo gukunda igihugu ugaruke mu bakiri bato.
Perezida w’iyo komisiyo, Prof. Kalisa Mbanda, yagize ati “Ikigiye gukorwa ni ukugorora uburere nyarwanda kuko igihe abazungu baziye bakuyeho itorero kandi ari ryo ryigishaga Abanyarwanda ubunyarwanda n’imico yabo, nyuma bazana amashuri yigisha ubumenyi gusa atigisha umuco nyarwanda n’uburere mboneragihugu. Ubu rero twavuganye na Mineduc n’Itorero, turafatanya kugira ngo duhere ku bayobozi b’amashuri yisumbuye n’amakuru kugira ngo nabo ubwabo babishyire mu nshingano zabo, bigishe ubumenyi ariko bashyiramo n’uburere bujyanye n’igihugu.”
Komisiyo y’Amatora mu Rwanda ivuga ko mu baturage bashya barenga miliyoni 1.5 bazitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu, umubare munini ari urubyiruko rwiganjemo ahanini abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye.



















TANGA IGITEKEREZO