00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rwa Commonwealth rwasuye urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi

Yanditswe na

Denyse Umukunzi

Kuya 12 February 2016 saa 08:10
Yasuwe :

Urubyiruko rwaturutse mu bihugu bya Afurika bigize Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza rwasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, rusobanurirwa amateka mabi yatumye habaho Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Kuwa Kane tariki 11 Gashyantare, urubyiruko rugera kuri 40 rwavuze ko amateka ya Jenoside yabaye mu Rwanda igahitana abarenga miliyoni, azabafasha gukumira amakimbirane mu bihugu byabo ndetse no ku Isi hose.

Uhagarariye iryo tsinda, Layne Robinson, yavuze ko baje kwiga uburyo bwo guhangana n’ibibazo ndetse no kubaka amahoro arambye muri sosiyete.

Ati ”U Rwanda ni ahantu heza ho kwigira, wafatira urugero bitewe n’ahahise harwo. Bizafasha urubyiruko kumenya uburyo ushobora kurandura amakimbirane ukongera ukabanisha abantu maze ukubaka amahoro mu muryango."

Yongeyeho ko buri gihugu gifite amateka yihariye ibyo bikazabafasha buri umwe kwigira kuri mugenzi we kandi ko bashyize hamwe, Isi yarushaho kuba nziza.

Umwe mu rubyiruko rwo mu Rwanda, Ibambe Inkesha Vanessa yavuze ko bagiye gusangira ibitekerezo ku buryo bakubaka amahoro, bagashakira ibisubizo hamwe bakarandura amakimbirane bahereye mu mizi.

Nandji Renu, ukomoka muri Cameroun ati ”Iwacu tugira amoko arenga 360 ariko nta Jenoside yahabaye, cyakora habaho amakimbirane ashingiye ku bihugu byadukoronije. Ibyabereye mu Rwanda ni indengakamere. Icyo bizamfasha ni ugukemura amakimbirane aho ntuye mfatanyije n’abandi.

Mu minsi itatu bazamara mu Rwanda, bazigira ku rubyiruko rw’u Rwanda uruhare rwagize mu bumwe n’ubwiyunge ndetse n’uko Abanyarwanda bongeye kubana mu mahoro nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uhagarariye itsinda ry'urubyiruko rwa Commonwealth, Layne Robinson
Umwe mu rubyiruko rwo mu Rwanda, Ibambe Inkesha Vanessa
Nandji Renu, ukomoka muri Cameroun
Bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages