00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rwa Amerika rwiyemeje gukoresha ukuri nk’intwaro irwanya abahakana Jenoside

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 21 May 2015 saa 11:06
Yasuwe :

Abanyeshuri baturutse muri Kaminuza zo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Canada, Kenya n’u Rwanda bitabiriye ihuriro ryo kubaka amahoro (Peace Building Institute) biyemeje kuvuga ukuri beretswe kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kuko basanga ari yo ntwaro yonyine ishobora gutsinda abayipfobya n’abayihakana.

Aba basore n’inkumi bagera kuri 14 babitangaje ubwo ubwo basuraga Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside ku wa 20 Gicurasi 2015, bagasobanurirwa amateka ya Jenoside ndetse n’ingamba zikoreshwa mu guhangana n’ingaruka zayo.

Nyuma y’urwo ruzinduko, bose intero bayihurije ku kuba bagiye gusakaza hose ukuri kw’ibyo babwiwe ndetse biboneye n’ahandi bagiye basura.

Gatoni asanga n'undi wese uzi ukuri yakugira intwaro ahangana n'abahakana n'abapfobya jenoside

Gatoni Jessica, umunyarwandakazi uba muri Canada yagize ati ”Nasobanukiwe ukuri, nabashije kwirebera no kumva ukuri nyako kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Niyemeje kuba ijwi ry’igihugu cyanjye aho ndi hose. Nk’umwanditsi nzajya nsangiza abandi uko mbishoboye, mbabwire ukuri nyako ku byabaye.”

Dr. Bideri Diogène, umujyanama wa CNLG mu bijyanye n’amategeko, ari na we wabahaye ikiganiro ubwo basuraga iyo komisiyo, asanga ukuri ku byo babonye ari ikimenyetso cyemeza ko Jenoside yakorewe abatutsi yabayeho, akaba ari na yo ntwaro nyayo yo guhangana n’abagoreka amateka ku bushake.

Yakomeje avuga ko nibaramuka bokoresheje ukuri ntawe uzatinyuka kuvuga ibinyoma kandi azi neza ko hafi ye hari uri kuvuga ibimunyomoza.

Uru rubyiruko kandi rwanatangariye uburyo u Rwanda rumaze gutera imbere cyane mu gihe gito ndetse n’uburyo abanyarwanda bunze ubumwe, aho baniyemeje gukoresha amasomo bahawe mu guhangana n’ibibazo bitandukanye by’amacakubiri bikirangwa mu bihugu byabo.

ihuriro ryo kubaka amahoro (Peace Building Institute) urwo rubyiruko rwitabiriye ritegurwa na Never Again Rwanda kuva mu 2008, rikaba rikorwa inshuro ebyiri mu mwaka hagamijwe kubaka abayobozi b’ejo hazaza bafite ubushobozi bwo guhangana n’amakimbirane, by’umwihariko Jenoside.

Iri huriro riri kuba ku nshuro yaryo ya 11, kuva ryatangira hakaba hamaze guhugurwa urubyiruko rugera ku 150.

Dr.Bideri Diogène aganiriza urwo rubyiruko

Mukaneza M.Ange


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages