00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rw’i Nyange rwiyemeje guharanira ko Jenoside itazongera kubaho

Yanditswe na

Emma Marie Umurerwa

Kuya 23 August 2014 saa 12:57
Yasuwe :

Abanyeshuri, abarimu, abihayimana n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta bo mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, batahanye isomo rikomeye.
Abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bibumbiye muri matsinda (clubs) y’ubumwe n’ubwiyunge abarizwa mu Murenge wa Nyange n’abayobozi babo basuye Urwibutso rwa Jesoside rwa Kigali, basobanurirwa amateka ya mbere na nyuma ya Jenoside.
Aya matsinda kandi arimo abanyeshuri bo mu Ishuri (…)

Abanyeshuri, abarimu, abihayimana n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta bo mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, batahanye isomo rikomeye.

Abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bibumbiye muri matsinda (clubs) y’ubumwe n’ubwiyunge abarizwa mu Murenge wa Nyange n’abayobozi babo basuye Urwibutso rwa Jesoside rwa Kigali, basobanurirwa amateka ya mbere na nyuma ya Jenoside.

Aya matsinda kandi arimo abanyeshuri bo mu Ishuri Ryisumbuye rya Nyange (Ecole Sécondaire de Nyange), aho mu ijoro ryo kuwa 18 Werurwe 1997, batewe n’abacengezi, bamwe mu banyeshuri bakahasiga ubuzima bazira ko banze kwitandukanya na bagenzi babo badahuje ubwoko.

Basobanuriwe amateka ya jenoside

Rutebuka Modetse wiga mu ishuri ryisumbuye rya Nyange yavuze ko agiye guharanira ko Jenoside itazongera kubaho.

Ati “Nk’uko hari imbaraga zifashishijwe mu kumena amaraso y’igihugu nkatwe urubyiruko dukwiye guhuza imbaraga tukabasha kongera kurwubaka, tukirinda ko nta bundi bwicanyi ndengakamere bwibasira inyokomuntu bwazongera kuba.”

Murekatete Godance nawe wiga mu ishuri ryisumbuye rya Nyange yavuze ko bakuye isomo rikomeye ku rwibutso rwa Kigali, ati “Ibyo twabonye n’uburyo twasobanuriwe amateka bitandukanye n’ibyo ku Rwibutso rw’iwacu I Nyange, kuko byadufashije kumenya uko Jenoside yateguwe bihereye mu mizi. Batwereka uko Jenoside yateguwe n’abantu bize, hashira igihe itegurwa irangije ishyirwa mu bikorwa ariko urwibutso rw’i Nyange iyo uhageze ubona ko yabaye ariko ntabwo ubasha kubona uko yateguwe cyangwa se uko byagenze.”

Murekatete Godance acyuye isomo rikomeye

Yakomeje atangaza ko urwibutso rwa Gisozi rwamufashije kumenya uko amateka yaranze u Rwanda yagenze bikazamufasha gukangurira bagenzi be kubaka amateka meza.

Twayigize Ose, umukozi ushinzwe urubyiruko, umuco na Siporo mu Karere ka Ngororero, wari mu itsinda ryateguye iki gikorwa cyazanye abagera kuri 58, yavuze ko abanyeshuri n’abayobozi babo bakwiriye gusura urwibutso kugirango barusheho kumenya amateka y’u Rwanda, bityo bafate ingamba z’ejo hazaza.

Umuryango “Alert International” ukorera mu Rwanda, niwo wateguye uru rugendo, ubinyujije mu ishami ry’ Ubwiyunge n’iterambere ku bufatanye n’indi miryango bakorana.

Bunamiye kandi bashyira indabo ku mva z'inzikarengane zazize jenoside
Rutebuka Vedaste anenga imbaraga zakoreshejwe mu kwica abantu
Abanyeshuri b'i Nyange basobanuriwe uko jenoside yateguwe

Foto: Emma
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages