00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwahawe umukoro wo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge

Yanditswe na Uwizeyimana Rosette
Kuya 1 August 2026 saa 08:42
Yasuwe :

Meya w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake ko bagomba kurwanya inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge, n’ibindi biyobyabwenge muri rusange bimaze igihe byangiza ubuzima bw’abantu.

Ibi yabivugiye mu nteko rusange yahuje urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu Mujyi wa Kigali, ku wa 31 Nyakanga 2026.

Inzoga zitujuje ubuziranenge zikunze guhabwa amazina nka Dundubwonko, Yewe muntu, Umumunurajipo, Bareteta, Akajinga, Beyurawihe n’andi. Zimaze igihe zihitana ubuzima bw’Abanyarwanda.

Uburyo zikorwa n’ibiba bizigize ni bimwe mu biteye inkeke kuko hari izishyirwamo umusembure wa ‘Pakmaya’, kanyanga, ifu y’amatafari, isukari nyinshi, itabi, umubirizi, umuravumba ndetse n’ikinyabutabire kitagenewe kujya mu mubiri w’umuntu cyitwa methanol, kikaba ari na cyo gihita gihuhura uwazinyoye, nk’uko bisobanurwa na Antoine Hagenimana, ukora mu Ishami ry’Ubuzima bwo mu mutwe muri RBC.

Yagize ati “ Methanol bashyira muri ziriya nzoga rero, ni nk’uburozi bwica ako kanya. Iragenda ikangiza ubwonko n’impyiko zigahita zihagarara gukora, ari ho usanga umuntu yari muzima nyuma gato ukumva ngo yapfuye.”

Uretse abavutswa ubuzima no kunywa izi nzoga, hari abahirima mu mihanda, mu migende,n’ abahanuka ku mikingo.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yeretse urubyiruko rw’abakorerabushake amafoto agaragaza abantu baryamye ku mihanda basinze, ababwira ko ari zo ngaruka zo kunywa izi nzoga.

Yabibukije ko bagomba gufatanya bakazirwanya, kuko ari yo ntego umujyi wa Kigali wihaye.

Ati “ Ibi mwabibonye? Ni ho hazaza twifuza kugira? Mwaratojwe rero, tugiye gusangira inshingano… Ejo bundi twahize ko bitazongera kugaragara mu mujyi wa Kigali kandi ni mwe muzabikora. Aho bikorerwa murahazi muba muturanye, mugomba gushira ubwoba mugatanga amakuru.”

Inzoga zitujuje ubuziranenge si cyo kiyobyabwenge cyonyine kiri kwangiza ubuzima bwa benshi, kuko hari n’ibindi byagaragajwe na RBC birimo urumogi, itabi, cocaine, rwiziringa na Mugo, hakaba n’ibyo bitera mu nshinge.

RBC yavuze ko benshi babyijandikamo kubera ikigare n’amatsiko yo kugira ngo bumve ibyo abandi banywa, kubura icyizere cy’ubuzima, kutaganirizwa nababyeyi, amakimbirane mu miryango ndetse hakaba n’imwe mu miryango ibibashishikariza ikanabibaha.

Benshi babikoresha birengagije ingaruka bitera harimo kurwara Kanseri, impyiko, kwica ubuzima bwo mu mutwe, guta akazi, n’ibindi.

Samuel Dusengiyumva yibukije urubyiruko rw’abakorerabushake ko rugomba gukumira icyitwa ikiyobyabwenge cyose, na rwo rwiyemeza kutazamutenguha.

Cyiza Joseph umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake yagize ati “ koko twabonye ko ibiyobyabwenge bibangamiye iterambere ry’igihugu cyacu. Rero ubu dufashe ingamba ko tugiye kuganiriza bagenzi bacu, tunatanga amakuru y’aho tubibonye”

Cyiza kandi yibukije abakorerabushake bagenzi be muri rusange ko intego yabo ari ugutangira amakuru ku gihe bagashira ubwoba kuko icyo bakora ari umurage w’intwari z’u Rwanda zakoze ibikorwa by’ubwitange n’umutima ubikunze kugeza n’aho batanga ubuzima.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Samuel Dusengiyumva yabwiye urubyiruko rw'abakorerabushake ko basangiye inshingano zo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge
Urubyiruko rw'abakorerabushake rwiyemeje kudateshuka ku nshingano yo kurwanya ibiyobyabwenge
Antoine Hagenimana wa RBC yasobanuye uburyo buteye inkeke inzoga zitujuje ubuziranenge zikorwamo ku buryo zigira ingaruka ku buzima bw'umuntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages