Umuco w’ubukorerabushake wabanje kuba mu bigo bikora imirimo itandukanye byakoreshaga abantu bize ibintu runaka bashaka kwiyongerera ubunararibonye.
Mu mwaka wa 2020 ubwo icyorezo cya COVID-19 cyadukaga mu Rwanda no ku isi, urubyiruko rw’abakorerabushake nibwo rwumvikanye cyane rufasha inzego za Leta mu iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo cyari cyahagaritse ubuzima bw’abantu.
Nyuma kandi haje kuza n’amasezerano yasinywe hagati y’abahagarariye uru rubyiruko na Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’abana bato, aho buri mukorerabushake, mu mudugudu atuyemo yiyemeje kujya aganira n’ababyeyi bafite abana, akabigisha gutegura indyo yuzuye no kwita ku bana.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Ubukangurambaga nIbikorwa by’Urubyiruko rw’Abakorerabushake, Richard Kubana yavuze ko bifuza ko urubyiruko ruba rwinshi mu bikorwa by’ubukorerabushake, hibandwa ku buryo buri wese yakwitanga mu bijyanye n’ubumenyi n’ubushobozi bwe.
Yagize ati “Turashaka ko urubyiruko rudahugira gusa ku mbuga nkoranyambaga na Televiziyo, ahubwo rwishimire uruhare rwarwo mu iterambere ry’igihugu.”
Kubana avuga ko urubyiruko rw’abakorerabushake ruhari uyu munsi rubarirwa mu bihumbi 600, bakaba bifuza ko rugera kuri miliyoni imwe n’igice [1.500.000].
Ati “Nibura nitugira abangana na miliyoni n’igice bakora neza, bafite uwo muco wo kwitangira igihugu byaba ari byiza.”
Kubana avuga ko kuri iyi nshuro buri wese ushaka kuba umukorerabushake azajya ahitamo urwego ashaka gutangamo umusanzu we, bitewe n’ibyo afitemo ubushobozi.
Yifashishije ingero z’ibyo Abanyarwanda bakeneyemo ababunganira yagize ati “Dufite urubyiruko rwinshi rwize ibintu byinshi bitandukanye, barimo abaganga, abize ubuhinzi n’ubworozi, abanyamategeko n’abandi. Twifuza ko ibyo umuntu yize abihuza n’ubwitange mu baturage. Niba warize ubuhinzi n’ubworozi, ugafasha abaturage mu kurwanya isuri cyangwa guca amaterasi y’indinganire. “
“Urubyiruko dufite ni abahanga, bityo buri wese azajya ajya mu byo yiyumvamo cyangwa afitemo ubushobozi runaka, wenda niba warize iby’ibishushanyo mbonera, nyuma y’umuganda bakaguha umwanya ukagira icyo ubivugaho.”
Kubana avuga ko mu minsi mike hari uwamuhamagaye, amubaza niba nta hantu bakeneye umukorerabushake ngo ajye gutangayo umusanzu mu by’imirire.
Ati “Hari uwamvugishije mu minsi yashize ambaza ati ‘mbese ko nize ibintu by’imirire nkaba ntarabona akazi nta hantu mwandangira nko njye kuba umukorerabushake n’iyo ntahembwa! Twaramufashije kandi urumva ko bitanga umusaruro.”
Kubana avuga ko n’abandi bose bahitamo kujya mu bukorerabushake bibafasha kumenyera ibyo bakora, kandi ko n’amahirwe y’akazi abageraho mu buryo bworoshye ugereranyije n’abigumiye mu ngo zabo bigunze imbere y’ibyuma by’ikoranabuhanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!