Ni gahunda yatangijwe kuri uyu wa 26 Gashyantare 2025. Byitezwe ko nibura abasoje amasomo bazabona akazi ku kigero cya 20% mu mezi atandatu.
Iyi gahunda yiswe “Digital Talent Program” byitezwe ko izahugura urubyiruko rugera ku bihumbi 20 mu myaka ibiri iri imbere, aho uturere 15 tw’u Rwanda ari two tuzaherwaho. Ku ikubitiro yatangijwe mu bigo by’urubyiruko bitanu.
Urubyiruko ruzajya rwigira ku ikoranabuhanga binyuze mu buryo bw’iyakure n’imbonankubone bitewe n’ikirworoheye, ku bufatanye n’Ikigo IHS Towers Group, Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo na Minisiteri y’Urubyiruko.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Iradukunda Yves, yavuze ko iyi gahunda yashyizweho kubera ko ikoranabuhanga ari ingenzi mu iterambere ry’igihugu.
Ati “Isi iragenda itera imbere kandi bigaragara ko urubyiruko rwacu rukeneye ubumenyi mu ikoranabuhanga. Ibi bizabafasha kubona akazi haba mu Rwanda cyangwa hanze y’igihugu ndetse binabafashe kwihangira imirimo binyuze mu guhanga udushya.”
Yongeyeho ko igihugu cyihaye intego yo kwigisha abagera kuri miliyoni imwe mu myaka itanu, kugira ngo babe bafite ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo haba iryo mu Rwanda ndetse na mpuzamahanga.
Iradukunda yasobanuye ko igihugu gikeneye gushyira imbere ubumenyi mu by’ikoranabuhanga nk’inkingi y’iterambere rigezweho, ahamya ko rifungura amahirwe atagira imipaka aho umuntu ashobora kwiga no gukora akazi ari mu rugo, ariko agakoresha ubumenyi bwe mu gukorera ibigo byo mu mahanga.
Umuyobozi Mukuru wa ICT Chamber, Ntale Alex, yavuze ko amahirwe ahari ku rubyiruko, arusaba kuyabyaza umusaruro.
Ati “Amahirwe yo mu ikoranabuhanga ntiyagusaba kwambuka imipaka cyangwa kwiruka hirya no hino. Iyo ubonye ubumenyi bukwiye, Isi uyibyaza umusaruro wiyicariye, Nubwo tudakora ku nyanja, ikoranabuhanga riduha ubushobozi bwo kuroba mu nyanja.”
Urubyiruko rugaragaza ko iyo gahunda izarufasha byinshi birimo no kongera ubumenyi mu ikoranabuhanga, kwihangira imirimo nk’uko Niyomugabo Gilbert yabivuze.
Niyomugabo yasobanuye ko ibyo bigiye gukemura imbogamizi bahuraga nazo zo kutabona ubumenyi buhagije kuri mudasobwa, no gukoresha neza internet.
Iyi gahunda igamije kunganira igihugu mu ntego gifite yo kugira abaturage barenga ibihumbi 500 bafite ubumenyi buhambaye mu ikoranabuhanga, n’abandi miliyoni imwe bafite ubumenyi mu gukora porogaramu za mudasobwa bitarenze 2029.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!