00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rufite imishinga y’ikoranabuhanga mu buhinzi rugiye guhatanira miliyoni 50 Frw

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 23 January 2025 saa 09:39
Yasuwe :

Ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bafite imishinga y’ikoranabuhanga mu buhinzi bagiye guhatanira igihembo cya miliyoni 50 Frw, azabafasha kwagura ibikorwa byabo.

Ni irushanwa ryiswe ‘AYuTe Africa Challenge Rwanda’ ritegurwa n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku kurwanya inzara n’ubukene, Heifer International, Ishami ry’u Rwanda. Rigiye kuba ku nshuro ya kabiri.

Riha amahirwe urubyiruko rufite imishinga y’ubuhinzi irimo udushya dushingiye ku ikoranabuhanga kandi itanga ibisubizo ku bahinzi baciriritse.

Abatsinze bahabwa ibihembo by’amafaranga n’ubundi bufasha kuri iyo mishinga nko kubaha amahugurwa n’ibindi.

Abemerewe kwitabira iryo rushanwa ni urubyiruko rufite imishinga y’ubuhinzi iciriritse kandi bari hagati y’myaka 18 na 35.

Bagomba kuba bakorera mu Rwanda kandi imishinga y’ikoranabuhanga bafite ikemura ibibazo abahinzi bahura na byo.

Iryo rushanwa rizitabirwa n’ibigo, abantu ku giti cyabo cyangwa amatsinda afite imishinga y’ikoranabuhanga mu buhinzi.

Muri iryo rushanwa rya AYuTe Africa Challenge rya 2025 hazahembwa abazaza mu myanya itatu ya mbere aho bose bazagabanywa miliyoni 50 Frw.

Abazatsinda kandi bazahabwa amahugurwa n’impuguke ku mishinga yabo, ayo guteza imbere ubucuruzi ndetse bemererwe no guhatana ku rwego rw’Akarere aho bazakura ibikoresho bibafasha kwagura ibyo bakora.

Umuyobozi wa Heifer International mu Rwanda, Ruzibuka Verena, yavuze ko intego yabo ari ugufata ishyaka n’ibitekerezo by’urubyiruko ruhanga udushya bikabyara ibikorwa birambye kandi bifitiye akamaro abatuye mu Rwanda n’ahandi.

Ati “Tubaha amahugurwa, tukabatera inkunga kandi tukabaha urubuga rwo kungurana ibitekerezo. Ntabwo ibyo bifasha ba rwiyemezamirimo gusa ahubwo bifasha mu guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda.”

Mu irushanwa riheruka rya 2024 ari na bwo ryari ritangiye mu Rwanda, uwabaye uwa mbere ni Niyonshuti Israel washinze ikigo cy’ikoranabuhanga cyitwa Tech Adopter gikora ibikoresho byifashishwa mu gutunganya no kongerera agaciro umusaruro ukomoka ku buhinzi. Yahawe 13.035.000 Frw.

Yavuze ko amafaranga yatsindiye yamuhinduriye ubuzima kandi ateza imbere umushinga we.

Yatangaje ko kwegukana irushanwa rya AYuTe Challenge byamuhinduriye ubuzima kuko igihembo bamuhaye yagikuyemo amafaranga n’icyizere yagura ubucuruzi bwe.

Ati “Mbere yo kubona icyo gihembo nari mfite abakozi babatu gusa bahoraho ariko ubu mfite batandatu kandi duha amasomo y’imenyerezamwuga abagera kuri 20 buri mwaka. Amafaranga ducuruza na yo yikubye kabiri aba miliyoni 10 Frw ku kwezi.”

Ibyo bakora na byo byariyongeye kuko bavuye ku mashini ebyiri bagera kuri eshanu ku kwezi, ubu bakaba bafasha abahinzi 2.400 bavuye ku 1.200.

Niyonshuti yashishikarije bagenzi be b’urubyiruko bifitemo ibitekerezo kwitabira iryo rushanwa kuko ari uburyo bwiza bwo kugera ku nzozi zabo.

Mugisha Norman washinze Afri-Farmers Market yabaye uwa kabiri mu mwaka ushize ahabwa igihembo cya 7.821.000 Frw.

Ati “Igihembo natsindiye cyamfashije kwagura ibyo nkora ngera ku bakiliya benshi. Ubu dufasha abahinzi baciriritse barenga ibihumbi 10 tuvuye ku bihumbi birindwi twafashaga mbere.”

Mugisha yongeyeho ko n’abakozi yakoreshaga biyongeye bava kuri 30 baba 46 kandi bimufungurira amarembo anyuranye y’imikoranire n’abandi.

Mu 2021 ni bwo Heifer International yatangije AYuTe Africa Challenge muri bimwe mu bihugu bya Afurika ikoreramo hagamijwe guha amahirwe urubyiruko ruhanga udushya mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi bifashishije ikoranabuhanga

Kwiyandikisha muri AYuTe Africa Challenge Rwanda bikorwa unyuze kuri https://ayute.africa/rwanda.

Ikigo cy’ikoranabuhanga cyitwa Tech Adopter gikora ibikoresho byifashishwa mu gutunganya no kongerera agaciro umusaruro ukomoka ku buhinzi mu byahembwe muri AYuTe Africa Challenge Rwanda
Urubyiruko rufite imishinga y'ikoranabuhanga iteza imbere ubuhinzi igiye guhatanira miliyoni 50 Frw binyuze mu marushanwa ya AYuTe Africa Challenge Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .