Mu ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga mu Rwanda hibanzwe mu turere twa Musanze, Nyabihu, Rubavu, Rwamagana, Kayonza, Kicukiro na Gasabo.
AIRTEA Projects ni umushinga watewe inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi ushyirwa mu bikorwa n’Ihuriro ry’ubushakashatsi ku buhinzi muri Afurika, FARA, n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye aho washyizweho mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi bugezweho mu duce tw’icyaro ndetse n’iyamamaza buhinzi ku rubyiruko n’Abagore.
Ni umushinga washyizweho mu gihe cy’imyaka itatu aho wakorewe mu bihugu bitatu byo mu Burasirazuba bwa Afurika, birimo u Rwanda, Kenya na Uganda.
Mu Rwanda uyu mushinga washyizwe mu bikorwa mu buryo butandukanye aho bumwe mu bwakoreshejwe harimo gutera inkunga Ikigega gitubura imbuto z’ibirayi zigezweho, SPF, ndetse no gutera inkunga kompanyi ya YEAN (Youth Engagement in Agriculture Network) ihuriwemo n’urubyiruko aho ikora ibijyanye n’iyamamaza buhinzi no gucuruza inyongeramusaruro.
Hashinzwemo ihuriro ry’urubyiruko rwize ubuhinzi, AIIH (Agribusiness Innovation and Incubation Hub) aho bitoreza ndetse bakanakora ubushakashatsi ku bijyanye n’uko ubuhinzi bukorwa kinyamwuga ku buryo bubyara inyungu.
Umuyobozi uhagarariye umushinga wa AIRTEA Projects, Dr Kwaku Antwi, yavuze ko bahisemo kwibanda ku Bagore n’Urubyiruko kuko umubare wabo mu buhinzi ukiri muto ku mpamvu y’uko usanga badafite ubushobozi ndetse n’igishoro cyo gutangiza imishinga yabo.
Yakomeje avuga ko uyu mushinga n’ubwo ari uw’imyaka itatu ariko bitewe n’amahugurwa yatanzwe bizeye ko hari icyo uzafasha urubyiruko n’abagore bawunyuzemo.
Yagize ati “Ntabwo icyo twari tugamije ari uko nyuma y’imyaka itatu byahagarara niyo mpamvu mu byo twatanze harimo guhugura abazahugura abandi kugira ngo hatazabaho gusubira inyuma yaho tugeze ubu.”
“Nko mu Rwanda mwabibonye ko mu byo YEAN yerekanye harimo umubare munini w’urubyiruko ruri mu buhinzi ndetse n’abatangiye imishinga minini nyuma yo kubona inkunga yatanzwe binyuze muri AIRTEA Projects.”
Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi, RAB, Dr. Telesphore Ndabamenye, yashimiye abateguye iki gikorwa ndetse avuga ko atari umushinga w’imyaka itatu gusa, yemeza ko witezweho impinduka nziza.
Yavuze ko mu gihe u Rwanda rugezemo, umwuga w’ubuhinzi ari umwuga udakwiye gukorwa nk’uko wahoze nko hambere ahubwo n’ikoranabuhanga rigomba gukoreshwa.
Yagize ati “Tugomba guhindura uburyo ubuhinzi bwakorwagamo hambere kuko aho ibihe bigeze ikoranabuhanga riyoboye ibintu. Tugomba kurikoresha kugira ngo dushobore guhangana n’ibibazo by’umusaruro mucye ugaragara ku masoko mu rwego rwo gukora ubuhinzi bubyarira inyungu ubukora ndetse na sosiyete muri rusange.”
Yakomeje avuga ko kimwe mu byo bitayeho ari ukubona imbuto z’ibirayi zigezweho zitanga umusaruro mu gihe gito kandi zikaboneka ku bwinshi ku buryo n’umuhinzi muto abasha kuzibona.
Noheli Jean Marie Vianney ni umwe mu rubyiruko rwayobotse umwuga w’ubuhinzi aho nyuma yo kubwiga muri kaminuza yashinze ikigo yise The Start Small Ltd gikora ubuhinzi bw’ibigori n’ibishyimbo no guhingira abantu hakoreshejwe imashini.
Yavuze ko uyu mushinga wamufashije kubona ubumenyi bucyenewe kugira ngo abashe gukora ubuhinzi bugezweho kandi bubyara inyungu binyuze mu irerero ry’abahinzi rya YEAN.
Yagize ati “Uyu mushinga wambereye urufunguzo rwo kumpuza n’amahirwe nanjye mbasha kuyabyaza umusaruro kuko amahugurwa nahawe na YEAN niyo yambereye ikiraro aho nahavuye menye icyo bisaba ngo umuntu atangire umushinga.”
Yasoje avuga ko urubyiruko rwumva ko ubuhinzi ari umwuga uciriritse cyangwa se ari uw’abakuze bibeshya kuko iyo ukozwe neza utanga inyungu kandi mu gihe gito.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!