Iri torero ryatangijwe ku wa 16 Kanama 2026 mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, mu Karere ka Burera, rikazageza ku wa 25 Kanama 2026.
Iki cyiciro kigizwe n’abahungu 89 n’abakobwa 148, bose bari abanyeshuri bafashwa na Imbuto Foundation binyuze muri gahunda ya ‘Edified Generation Scholarship Programme. Iki cyiciro ni icy’abasoje amashuri yisumbuye mu 2025/2026.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Imbuto Foundation, Muhire Alexis, yibukije uru rubyiruko ko kwiga no gutsinda mu byo rwiga ari ingenzi, ariko byonyine bidahagije.
Ati “Kuba umusore cyangwa umukobwa w’Umunyarwanda bisaba kugira intego, gukora cyane, kubaha, kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi. Hari ikibazo gikomeye tutareka kuvugaho cy’ubusinzi, ibiyobyabwenge, kwifata nabi n’izindi ngeso zishobora kwangiza ubuzima n’ejo hazaza h’urubyiruko.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, yagaragaje ko mu muco itorero ryari ishuri ry’umuco n’indangagaciro nyarwanda, aho Abanyarwanda bahuriraga kugira ngo bigishwe indangagaciro, ubupfura, gukunda igihugu no kwitangira abandi.
Yakomeje avuga ko ibyo ari byo biteze muri uru rubyiruko.
Ati “Ni na yo ntego y’iri torero, gutegura Abanyarwanda bakiri bato bafite indangagaciro zubaka, bafite ubumenyi n’ubushake bwo gukorera igihugu cyabo bakagiteza imbere.”
Imbuto Zitoshye ni Itorero ryatangijwe mu 2024 na Imbuto Foundation, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), aho kuva ryatangira rimaze gucamo urubyiruko 384.
Ni itorero ricamo urubyiruko rw’abanyeshuri ruterwa inkunga na Imbuto Foundation mu myigire no kwiteza imbere. Intego yaryo ni ugutoza uru rubyiruko indangagaciro z’Ubunyarwanda, ubupfura, gukunda igihugu, ubwitange no kurutegura kuzaba abayobozi n’abaturage bafite uruhare rugaragara mu iterambere ry’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!