00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko 180 rwahawe inkunga yo kurushyigikira mu masomo yarwo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 May 2025 saa 07:45
Yasuwe :

Urubyiruko 180 rwiga mu ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Muhazi, rwahawe ibikoresho by’isuku ibiribwa n’amafaranga y’icumbi ku bacumbitse hanze y’ikigo.

Ni inkunga yatanzwe n’umuryango utari uwa Leta Don Bosco Youth Education For All ku wa 6 Gicurasi 2025, hatangizwa ibikorwa byawo ku mugaragaro. Ni igikorwa cyabereye mu Kagari ka Gasagara, umurenge wa Gikomero mu Karere ka Gasabo.

Ku ikubitiro uyu muryango watanze ubufasha ku rubyiruko rufite amikoro ruhabwa ibikoresho by’isuku, ibiribwa birazarufasha kubaho mu gihe ruri ku ishuli ndetse hanishyurirwa amacumbi abanyeshuli baba hanze y’Ikigo cya Muhazi baturutse mu bice bya kure ku buryo batabasha kwiga bataha.

Iri shuri ryigaho umubare munini w’abaturuka mu miryango ifite ubushobozi buke ku buryo habamo n’abatabona amafaranga y’ishuli.

Umuyobozi w’Umuryango Don Bosco Youth Education For All, Padiri Ufitamahoro Servilien, yashishikarije Urubyiruko kubyaza umusaruro inkunga rwahawe rwirinda kugwa mu bishuko kandi rukiga neza kugira ngo ruzabashe kwiteza imbere no guteza imbere igihugu muri rusange.

Yagize ati “Ibi bikorwa ni intangiriro y’ibindi by’inshi biteganyijwe mu igendamigambi ry’uyu muryango. Turashishikariza urubyiruko gufata inkunga ruhawe nk’Ikimenyetso cyo kumva ko rushyigikiwe bityo na rwo rushyire umuhate mu guhaha ubumenyi buzaruteza imbere haba rwo bwite, imiryango rukomokamo ndetse n’igihugu muri rusange.”

Soeur Nyanzira Leocadie ubana n’urubyiruko buri munsi ku ishuli avuga ko inkunga bahawe ibatabaye kuko kugeza ubu bibazaga uko abana bazabaho kuko aho bakuraga inkunga hagabanyutse.

Yagize ati “Ubu ibiryo by’abanyeshuri byari byashije, twibazaga uko tuzabatunga bikatuyobera. Ariko ubu noneho turamara igihembwe cyose tumeze neza bityo abana babashe kwiga neza.”

Vumilia Uwihoreye, Umwe mu banyeshuri bahawe inkunga y’ibikoresho by’isuku akaba azanishyurirwa amafaranga y’icumbi, yagize ati “Turishimye cyane, hari benshi muri twe babaho mu buzima bugoye, ariko kubona abaterankunga nk’aba ni ikimenyetso cy’uko hari benshi b’umutima mwiza kandi bahora bashishikajwe no kubona ab’amikoro make nabo hari icyo bageraho.”

Umuryango Don Bosco Youth Education For All ugamije gufasha urubyiruko mu nzego zitandukanye, hibandwa ku rwugarijwe n’ubukene mu bice bitandukanye by’igihugu.

Aba banyeshuri barimo abazajya bishyurirwa amafaranga y'icumbi
Soeur Nyanzira Leocadie yavuze ko bari bamaze iminsi bafite ikibazo cyo kubona ibiribwa
Uyu muryango watangiye ibikorwa byo gufasha urubyiruko ruturuka mu miryango ikennye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .