Ni inkunga yatanzwe n’umuryango utari uwa Leta Don Bosco Youth Education For All ku wa 6 Gicurasi 2025, hatangizwa ibikorwa byawo ku mugaragaro. Ni igikorwa cyabereye mu Kagari ka Gasagara, umurenge wa Gikomero mu Karere ka Gasabo.
Ku ikubitiro uyu muryango watanze ubufasha ku rubyiruko rufite amikoro ruhabwa ibikoresho by’isuku, ibiribwa birazarufasha kubaho mu gihe ruri ku ishuli ndetse hanishyurirwa amacumbi abanyeshuli baba hanze y’Ikigo cya Muhazi baturutse mu bice bya kure ku buryo batabasha kwiga bataha.
Iri shuri ryigaho umubare munini w’abaturuka mu miryango ifite ubushobozi buke ku buryo habamo n’abatabona amafaranga y’ishuli.
Umuyobozi w’Umuryango Don Bosco Youth Education For All, Padiri Ufitamahoro Servilien, yashishikarije Urubyiruko kubyaza umusaruro inkunga rwahawe rwirinda kugwa mu bishuko kandi rukiga neza kugira ngo ruzabashe kwiteza imbere no guteza imbere igihugu muri rusange.
Yagize ati “Ibi bikorwa ni intangiriro y’ibindi by’inshi biteganyijwe mu igendamigambi ry’uyu muryango. Turashishikariza urubyiruko gufata inkunga ruhawe nk’Ikimenyetso cyo kumva ko rushyigikiwe bityo na rwo rushyire umuhate mu guhaha ubumenyi buzaruteza imbere haba rwo bwite, imiryango rukomokamo ndetse n’igihugu muri rusange.”
Soeur Nyanzira Leocadie ubana n’urubyiruko buri munsi ku ishuli avuga ko inkunga bahawe ibatabaye kuko kugeza ubu bibazaga uko abana bazabaho kuko aho bakuraga inkunga hagabanyutse.
Yagize ati “Ubu ibiryo by’abanyeshuri byari byashije, twibazaga uko tuzabatunga bikatuyobera. Ariko ubu noneho turamara igihembwe cyose tumeze neza bityo abana babashe kwiga neza.”
Vumilia Uwihoreye, Umwe mu banyeshuri bahawe inkunga y’ibikoresho by’isuku akaba azanishyurirwa amafaranga y’icumbi, yagize ati “Turishimye cyane, hari benshi muri twe babaho mu buzima bugoye, ariko kubona abaterankunga nk’aba ni ikimenyetso cy’uko hari benshi b’umutima mwiza kandi bahora bashishikajwe no kubona ab’amikoro make nabo hari icyo bageraho.”
Umuryango Don Bosco Youth Education For All ugamije gufasha urubyiruko mu nzego zitandukanye, hibandwa ku rwugarijwe n’ubukene mu bice bitandukanye by’igihugu.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!