Urubanza rwa Tom Byabagamba ku cyaha cy’ubujura rwasubitswe

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 14 Nzeri 2020 saa 08:51
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Mbere, rwasubitse urubanza ubushinjacyaha buregamo Tom Byabagamba wahoze afite ipeti rya Colonel mu Ngabo z’u Rwanda, ku cyaha by’ubujura.

Inteko y’abacamanza yagombaga kuburanisha uru rubanza yatangaje ko yakiriye ibaruwa ya Me Ntare, umwe mu bunganira Byabagamba asaba ko urubanza rwakwimurwa kuko batiteguye kuburana. Iki cyifuzo kikaba cyahawe agaciro.

Me Ntare yanditse asaba ko urubanza rwimurirwa ku wa 13 Ukwakira 2020, kuko afite urubanza mu Rukiko Rukuru. Yaba Byabagamba cyangwa abamwunganira, nta n’umwe wigeze aboneka mu rukiko.

Byabagamba aregwa icyaha cyo kwiba giteganywa n’ingingo ya 165 kigahanishwa iya 166 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda ryo mu 2018.

Iki cyaha gishingiye ku bujura bwa telefoni n’indahuzo (Chargeur) yayo ashinjwa ko yibye. Amakuru yizewe agera kuri IGIHE, ni uko tariki ya 12 Werurwe 2020, umutwe ushinzwe imyitwarire mu gisirikare (Military Police) wasatse ishami rya gereza ya gisirikare riri mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe hagamijwe kureba niba nta bintu bibujijwe abafungwa baba batunze birimo ibyafasha mu gukora icyaha.

Muri iryo saka, Byabagamba yafatanywe telefoni ya Samsung Galaxy J2 yinjijwe muri gereza rwihishwa. Akimara kuyifatanwa, ngo yabajijwe aho yayikuye, asubiza ko ari mu Rukiko rw’Ubujurire ariko ko yayitwaye atayihawe na nyirayo ubwo yari yagiye gusomerwa.

Muri Kanama 2014, Byabagamba yatawe muri yombi bwa mbere akurikiranyweho ibyaha birimo guhisha nkana ibimenyetso byagaragaza uwakoze icyaha, gukwirakwiza impuha zigamije kugomesha rubanda no kurwangisha ubutegetsi buriho, igikorwa cyo gusebya Leta ari umuyobozi ndetse no gusuzugura ibirango by’igihugu.

Nyuma y’imyaka ibiri aburana, mu 2016 yakatiwe n’inkiko gufungwa imyaka 21 no kwamburwa impeta zose za gisirikare. Yaje kujuririra iki gihano maze ku wa 27 Ukuboza 2019, Urukiko rw’Ubujurire rumukatira imyaka 15 y’igifungo no kumwambura impeta zose za gisirikare.

Ubwo Byabagamba yitabaga urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro bwa mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .