Urubanza rwa Jean Kambanda: Igihamya cy’uruhare rwa Leta mu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi (Video)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Kanama 2019 saa 03:22
Yasuwe :
0 0

Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994 yateguwe ndetse ishyirwa mu bikorwa na Leta yariho icyo gihe. Nyuma y’urupfu rwa Perezida Habyarimana, hashyizweho guverinoma y’inzibacyuho Jean Kambanda aba ari uba Minisitiri w’Intebe.

Urubanza rw’uyu mugabo mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania, rwahishuye byinshi ku migambi n’uburyo Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe ndetse igashyirwa mu bikorwa.

Ageze mu rukiko yasomewe ibyaha bitandatu yashinjwaga, hagendewe ku kuba nka Minisitiri w’Intebe kuva kuwa 8 Mata 1994 kugeza kuwa 17 Nyakanga 1994, yarayoboye inama z’Abaminisitiri hakavugwa ku bwicanyi bwakorerwaga Abatutsi ariko ntagire icyo abikoraho mu kubihagarika.

Kuri ibyo hakiyongeraho no guhamagarira rubanda ubwicanyi bukuraho ubwoko bw’Abatutsi.

Yanagize uruhare mu ikurwaho rya Perefe wa Butare, Jean-Baptiste Habyalimana, wari we wenyine wakomokaga mu Batutsi mu bayoboraga Perefegitura. Ibi byaje koroshya itangira ry’iyicwa ry’Abatutsi muri Butare.

Byongeye, hagati ya 8 Mata na 17 Nyakanga 1994 muri Butare na Gitarama, Jean Kambanda wakomokaga mu ishyaka rya MDR yakwirakwije imbunda mu baturage, zaje gukoreshwa mu kwica Abatutsi. Yashimangiraga ko imbunda itagomba kuba iy’umusirikare, buri wese agomba kumenya kuyikoresha.

Muri Mata 1994 yanagiye ategeka ko hashyirwaho za bariyeri, ari nazo zifashishijwe mu kugenzura indangamuntu, uwo basanze handitsemo ko ari Umututsi ntaharenge.

Hamwe n’ibindi byinshi byarondowe n’Umushinjacyaha, uyu mugabo wavukiye i Gishamvu, ntiyaruhije Urukiko rwa Arusha, abajijwe niba yemera cyangwa ahakana ibyo ashinjwa, yemeye ibyaha byose yaregwaga birimo icya Jenoside, ubugambanyi mu cyaha cya Jenoside, gushishikariza abaturage gukora Jenoside, kugira uruhare muri Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Urukiko rwa Arusha rwaje gukatira Kambanda Jean gufungwa burundu. Ubu afungiye muri gereza ya Koulikoro muri Mali, aho yoherejwe kurangiriza igihano.

Icyitonderwa: Hari imvugo zakoreshejwe mu rubanza muri ICTR nyuma zaje guhindurirwa inyito, nk’itsembabwoko n’itsembatsemba byahindutse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Jean Kambanda wakatiwe gufungwa burundu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .