Icyemezo cy’Urukiko kuri uru rubanza cyagombaga gutangazwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Ugushyingo 2023, ariko isomwa ryacyo rwasubitswe, Urukiko rugaragaza ko rugiye kwikorera iperereza rukazongera kuburanishwa ku wa 27 Ugushyingo 2023.
Muri uru rubanza, Ubushinjacyaha bwa Gisirikare burega Maj Jean Paul Uwanyirimpuhwe, Maj Erneste Nahayo, Mupenzi Etoo na Bizimana Birali.
Nyuma yo gusubika isomwa ry’icyemezo cyarwo, Urukiko rwa Gisirikare rwatangaje ko ruzongera kuburanishwa ku wa 27 Ugushyingo 2023.
Urukiko rwatangaje ko impamvu yo gusubika isomwa ry’icyemezo ari uko rugiye kuzikorera iperereza ku byaha bakurikiranyweho ngo rurusheho gusobanukirwa imiterere y’icyaha bakurikiranyweho.
Nyuma y’iperereza ibyavuyemo bizamenyeshwa ababuranyi bazagire icyo babivugaho ku wa 27 Ugushyingo 2023.
Abaregwa bahoze ari abakozi ba APR FC aho Maj Jean Paul Uwanyirimpuhwe wari Team Manager; Maj Dr Erneste Nahayo wari Umuganga w’Ikipe na Mupenzi Eto’o wari ushinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi muri APR FC ndetse n’undi muturage witwa Bizimana Bilali, uyu bivugwa ko yari umuganga.
Aba bose bakurikiranyweho icyaha cyo gucura umugambi wo guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima. Batawe muri yombi muri Gicurasi 2023.
Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwabashinje gucura umugambi wo guha abakinnyi ba Kiyovu Sports ibintu byo kunywa mu mutobe kugira ngo bibace intege mu mukino wabahuje na APR FC muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro.
Muri uyu mukino Ikipe y’Ingabo yatsinze Urucaca ibitego 2-1, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-2 mu mikino yombi.
Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwasabye Ikigo cy’Ibimenyetso bya Gihanga, Rwanda Forensic Institute (RFI), gukora isuzuma ku miti yakoreshejwe n’abakekwaho gushaka kuroga abakinnyi ba Kiyovu Sports, mu kureba niba nta kintu gishobora gushegesha umubiri cyangwa kikaba cyatera urupfu cyarimo. Ibyo bisukika byari mu macupa atatu asa n’asanzwe ashyirwamo jus.
Bwabwiye urukiko ko raporo y’inzobere muri RFI yerekanye ko muri ibyo bisukika hasanzwemo imiti yo mu bwoko bwa Phenothiazine witwa Promethazine, ukoreshwa cyane mu kurinda isesemi, kuruka ndetse rimwe na rimwe ukoreshwa mu gihe umuntu yabuze ibitotsi kugira ngo asinzire.
Mu iburanisha ry’uru rubanza mu mizi, ku wa 15 Nzeri 2023, abaregwa bemeye ibikorwa bigize ibyo baregwa ariko ntibemera inyito y’icyaha.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!