00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rudashishikajwe n’amabuye y’agaciro ya RDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 March 2025 saa 04:14
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yashimangiye ko umutekano w’u Rwanda ari cyo kintu cya mbere kirushishakaje, aho kuba umutungo kamere wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nk’uko bamwe babivuga.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Mario Nawfal, umunyamakuru uri mu bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube na X.

Mu gace gato k’ikiganiro aherutse kugirana na Perezida Kagame, Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda rutarajwe ishinga n’amabuye y’agaciro ya RDC, ahubwo rwitaye cyane ku mutekano warwo.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutari mu bihugu biza imbere mu kungukira mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya RDC.

Ati “Uramutse urebye ku rutonde rw’amagana y’ibyo bigo biri aho ari ho hose kuva mu Bushinwa, mu Burayi, Amerika, Canada n’ibindi barimo na twe bo mu Karere, barajwe ishinga n’amabuye y’agaciro yo muri Congo, u Rwanda rwaza ku mwanya wa 100, rwaza ku mpera.”

Arakomeza ati “Abo 99 ni ba bantu bafite ububasha mu itangazamakuru, muri buri kintu cyose. Bari kungukira kandi muri politiki mbi ya Congo, ndetse birashoboka ko abo bantu ari bo bafite imigabane muri ibyo bigo, byashinzwe bigizwemo n’uruhare na Tshisekedi.”

Perezida Kagame yongeye kwibutsa ko ikibazo gihari kitari amabuye y’agaciro, ahubwo icyo u Rwanda rufite ari ikijyanye n’umutekano, agaragaza ko bidashoboka ko u Rwanda rwaba rutizeye umutekano warwo mu gihe kirekire, ngo rutekereze iby’amabuye y’agaciro muri iki kibazo. Ati “Icyo cyaba ikintu cya nyuma mu byo twatekerezaho.”

Inshuro nyinshi ubutegetsi bwa Kinshasa bwakunze kugaragaza ko amabuye yose u Rwanda rugurisha ari ayo muri RDC, bukikirizwa na bimwe mu bihugu byirengagiza ukuri rukagerekwaho ibyo bibazo.

Nyamara haba hirengagijwe ko ibihugu byombi biherereye mu gice kimwe ndetse ko amabuye adatandukanywa n’imipaka yaciwe n’abakoloni.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko u Rwanda ruri mu gace kabarizwamo amabuye y’agaciro kazwi nka ‘kibara belt’ gahungahaye ku mabuye y’agaciro y’amoko atandukanye.

U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere bicukura amabuye menshi nka gasegereti, coltan na wolfram kuko buri mwaka rucukura toni ziri hagati ya 8000-10000..

Perezida Kagame yavuze ko nta cyatuma u Rwanda rutekereza ku mabuye y'agaciro mu gihe umutekano warwo ugeramiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .