00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urayeneza yahakanye icyaha cyo kuzimiza no gutesha agaciro ibimenyetso byerekeye Jenoside

Yanditswe na Akimana Jean de Dieu
Kuya 20 Ugushyingo 2020 saa 10:41
Yasuwe :
0 0

Urayeneza Gérard ukurikiranyweho ibyaha byo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru yerekeye Jenoside no kuba icyitso muri Jenoside, yasubiye imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, ahakana ibyo ashinjwa byose.

Iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Mu cyumba cy’iburanisha harimo abaturage bakomoka mu Karere ka Ruhango, i Gitwe ahabereye icyaha abaregwa bakurikiranyweho mu gihe bo bafungiye muri Gereza ya Muhanga.

Urayeneza Gérard uhagarariye ibitaro bya Gitwe mu buryo bw’amategeko, Kaminuza ya Gitwe n’Ishuri ryisumbuye rya ESAPAG areganwa na Nyakayiro Samuel, Rutaganda Dominique, Munyampundu Leon na Nsengiyaremye Elisée, naho Ruganizi Benjamin yatorotse ubutabera, urukiko rukaba rwafashe umwanzuro wo kumuburanisha adahari.

Bakurikiranyweho ibyaha byo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi n’icyaha cya Jenoside.

Urayeneza anakurikiranyweho icyaha cyo kuba icyitso mu cyaha cya Jenoside. We n’abo bareganwa bafashwe ku wa 14 Kamena 2020 nyuma y’iminsi ine mu Bitaro bya Gitwe hatangiye gushakishwa imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywa mu cyobo gihari.

Urayeneza yireguye ku cyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside, avuga ko ntacyo yakoze. Mu iburanisha riheruka yari yireguye ku kindi cyaha.

Yireguye agaragaza ko abatangabuhamya bakoreshejwe muri uru rubanza ko yahishe amakuru y’imibiri yabonetse mu bitaro yari abereye umuyobozi ntabyo yari azi ndetse asaba gutesha agaciro ubuhamya bumushinja icyaha akurikiranyweho.

Yagaragaje ko mu batanze amakuru ku bijyanye n’imibiri yabonetse barimo Twagiramungu Zacharie batigeze babiganiraho; yasabye ko iki kimenyetso ubushinjacyaha bugaragaza ko yari azi ko hari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside iri mu bitaro yari ayoboye ari ikinyoma.

Urayeneza yanavuze ku buhamya bwatanzwe na Sibomana Aimable avuga ko yabeshye Ubushinjacyaha ko yabonye imibiri akabimubwira nyamara iyo aba abizi yari kubimenyesha ubuyobozi bumukuriye.

Nyuma yo kugaragaza ko hari imvugo z’abatangabuhamya zivuguruzanya n’abavuze ko bakoze mu bitaro nyamara batari ku rutonde rw’abakozi, Urayeneza yasabye ko ubuhamya bwabo bwateshwa agaciro kuko nta bimenyetso bifatika Ubushinjacyaha bwerekana.

Me Rwagatare Janvier wunganira Urayeneza avuga ko ibiregwa umukiliya we bishingiye ku bugambanyi bwateguwe bugamije kumufungisha.

Akomeza avuga ku modoka yakoreshweje ijyana abapasiteri 25 n’imiryango yabo kwicirwa i Nyanza yemeza ko umukiliya we nta ruhare yabigizemo nubwo yatwawe na Mupenzi Charles bafitanye isano; we ngo yari yarahunze kandi yabitegetswe n’abajandarume.

Me Rwagatare avuga ko uwatwaye imodoka yahamijwe ibyaha bya Jenoside kandi mu rubanza rwe ntaho bavuga Urayeneza.

Ku cyo kuba Urayeneza yaratanze imbunda kuri bariyeri anahavugira amagambo mabi yo gushyigikira ubwicanyi, umwavoka we yabajije ati “Ndibaza uwatanze aya makuru ku Bushinjacyaha aho yabyumviye kandi yarahigwaga kandi Urayeneza agaragaza ko atabaga i Gitwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, zavaga he ko nawe yahigwaga na komanda wa Jandarumeri?’’

Mu bashinje Urayeneza harimo abavuga ko bamwiboneye n’amaso yabo ari kumwe n’abayobozi barimo Burugumesitiri Rutikanga ndetse yababonye bagiye kuzana imbunda i Nyanza.

Me Rwagatare Janvier wunganira Urayeneza avuga ko hari abatangabuhamya bigaragara ko ngo bahawe impano ngo bashinje abakiliya babo kuko Ahobantegeye wakatiwe n’inkiko igifungo cy’imyaka irindwi kubera amakosa yakoreye muri Kaminuza ya Gitwe ari na we washatse abatangabuhamya bo gushinja Urayeneza.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibimenyetso bigaragazwa n’uregwa n’abamwunganira bitahabwa agaciro kuko hari ibyagiye gushakwa muri Gereza ya Nyanza bitwaje noteri bityo ko bitakagombye kuva muri Gereza bitazwi ngo binaterweho kashi yayo.

Hari n’ibindi bimenyetso byikomwe n’Ubushinjacyaha bivuga ko byakuwe mu bubiko bwa CNLG ko nabyo byari kuba bigaragara ko byavanweyo mu buryo bwemewe n’amategeko binateyeho kashe.

Ibimenyetso birimo amajwi nabyo byakemanzwe ku kuba byarafashe nta nzego zibizi maze Ubushinjacyaha busaba ko bitakoreshwa muri uru rubanza kuko batizeye umwimerere wabyo, uko byafashwe n’igikoresho cyakoreshejwe hafatwa amajwi.

Abunganira abaregwa basabye urukiko ko ibimenyetso byose batanze byasuzumwa kugira ngo urengana arenganurwe n’ugira ibyo aryozwa abiryozwe.

Urayeneza yavuze ko afite abatangabuhamya basaga 72 bo kumushinjura bityo bazahabwa umwanya nabo bakumvwa.

Uru rubanza rwatangiye saa 9:00 za mu gitondo rusozwa ahagana saa 15:45, ni iburanisha ryamaze amasaha arindwi. Ryasubitswe Rutaganda Dominique atangiye kwiregura ku byaha byo guhisha amakuru n’ibimenyetso bya Jenoside.

Iburanishwa ritaha rizasubukurwa ku wa 10 Ukuboza 2020 saa Mbiri za mu gitondo Rutaganda akomeza kwiregura.

Urayeneza Gérard yireguye ahakana icyaha cyo kuzimiza no gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru yerekeye Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .