00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UR yiyemeje kongera imbaraga mu nyigisho zigamije amahoro ku Isi

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 14 July 2023 saa 01:55
Yasuwe :

Kaminuza y’u Rwanda (UR) yahamagariye inzego zose mu Rwanda yaba iza leta, abikorera n’indi miryango, gushyiraho ibikorwa n’inyigisho zubaka amahoro mu buryo burambye.

Ni ubutumwa bwatanzwe kuri uyu wa 13 Nyakanga 2023 ubwo hasozwaga inama mpuzamahanga y’iminsi itatu yaberaga i Kigali, yiga ku buryo bwiza bwakoreshwa higishwa amahoro mu batuye Isi.

Iyi nama yari yateguwe na Kaminuza y’u Rwanda ifatanyije na Kaminuza ya Kent State yo muri Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’Umuryango wigenga w’Abongereza uharanira kurwanya Jenoside ku Isi (Aegis Trust).

Yatumiwemo abo mu nzego za leta y’u Rwanda, abashakashatsi, abanyeshuri, impuguke mu kubaka amahoro ndetse n’indi miryango ifite ibikorwa bifite aho bihuriye no kubaka amahoro.

Umuyobozi w’Ikigo cya Kaminuza y’u Rwanda gishinzwe kurwanya Amakimbirane, Center For Conflict Management (CCM) akaba n’umwarimu muri iyi kaminuza, Dr Aggée Shyaka Mugabe, yavuze ko kubaka amahoro bitareba abantu bamwe cyangwa urwego runaka, ahamagarira inzego zose kubigiramo uruhare.

Ati ‘‘Amahoro ntabwo ari ikintu cyizana arakorerwa kandi ntabwo ari urwego rumwe rugomba kubikora. Nk’uko twari duhuje abantu bava mu byiciro bitandukanye by’ubuzima, ni ko no ku rwego rw’igihugu abantu bava mu byiciro bitandukanye bagomba kugira uruhare’’.

‘‘Kubyigisha muri kaminuza ntibihagije, kubyigisha mu mashuri abanza ntibihagije, kugira imiryango ibiri itari iya leta ibikoraho ntabwo bihagije. Inzego zose ku rwego rw’igihugu zigomba kugira uruhare mu kunganira abigisha ndetse no kugira uburyo bwazo bwite bwo guteza imbere amahoro."

Umuyobozi wa Porogaramu mu Muryango wigenga w’Abongereza uharanira kurwanya Jenoside ku Isi (Aegis Trust) mu Rwanda, Shenge Sandra, yavuze ko ubumenyi basangiye n’abaturutse mu bindi bihugu bagaragaza uburyo byubakwamo amahoro, buzafasha u Rwanda mu kuvugurura integanyanyigisho ku mahoro.

Ati ‘‘Twebwe dufasha abarimu kugira ngo bamenye uburyo babikoramo, kubona rero ukuntu abandi babigenza byagiye biduha ibitekerezo byinshi by’ukuntu natwe twanoza gahunda zacu, uburyo amahugurwa yacu tuyakora, ingero duha abarimu. Ibyo byose ni ibintu twakuyemo aha’’.

Mu gusoza iyi nama kandi abayitabiriye bakoze amatsinda abiri abafasha gusobanurirana byimbitse amateka y’ibihugu byabo no kuganira ku bushakashatsi bwagiye bukorwa mbere, ku buryo hanakomojwe ku ngamba zakoreshejwe nko kugarura amahoro mu bihugu byabayemo intambara.

Ni ibiganiro byagizwemo uruhare n’inararibonye mu kubaka amahoro, aho nk’icyatanzwe na Mainlehwon Ebenezer wo muri Liberia yakomoje ku rugero rw’uko icyo gihugu cyatangiye kubaka amahoro nyuma yo kuva mu ntambara, anagaruka ku mateka yo kubaka amahoro k’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri iki kiganiro hagaragajwe umumaro w’iyi nama mu gusangira ayo mateka n’andi y’ibindi bihugu bitandukanye byahagarariwe, ku buryo buri wese agira byinshi yigira ku ngamba ibindi bihugu bifata mu kubaka amahoro.

Umuyobozi w’Ikigo gikora ubushakashatsi ku kurwanya amakimbirane no kubaka amahoro muri Kaminuza ya Kent State, Prof. Neil Cooper, yishimiye ko iyi nama yabereye ku Mugabane wa Afurika mu cyimbo cy’ahandi kuko abayihuriyemo hari ubumenyi bwisumbuyeho bungukiye kuri amwe mu mateka y’uyu mugabane.

Ati ‘‘Imwe mu nyungu zo kuba iyi nama yabereye muri Afurika aho kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa i Burayi, ni ibitekerezo bitandukanye byayitangiwemo ndetse no guhanga udushya mu bikorwa byo kwigisha kubaka amahoro’’.

Naho Barbara Wein wo muri American University akaba yigisha ibijyanye no kubaka amahoro hahoshwa ihohoterwa, ubugizi bwa nabi n’intambara akaba atanga izo nyigisho kuva mu 1981, mu kiganiro yatanze yibukije abitabiriye iyi nama ko buri wese akwiye kugira uruhare mu gutuma Isi igira amahoro, asaba abayitabiriye gushyiraho uruhare rwabo yaba mu gutanga inyigisho, ubujyanama, gukora ubushakashatsi ndetse n’ibindi.

Ubutumwa bwose bwatangiwe muri iyi nama buzifashishwa mu gukora ubushakashatsi mu gihe kiri imbere, buzagenderwaho mu kugira inama ibihugu cyane cyane mu kunoza imyigishirize y’amahoro mu kuyubaka mu buryo burambye.

Mu bihugu byahagarariwe muri iyi nama harimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, Zimbabwe, Peru, Argentine, Colombia, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Liberia, Tunisia, u Bwongereza, Afurika y’Epfo, Nigeria, Cameroon n’u Rwanda rwayakiriye.

Prof. Neil Cooper yishimiye ko iyi nama yabereye ku Mugabane wa Afurika mu cyimbo cy’indi migabane
Iyi nama yari umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo ku bashakashatsi n'inararibonye mu kubaka amahoro
Cooper atanga inama ku buryo bwiza bwo kwimakaza amahoro hirya no hino ku Isi
Iyi nama mpuzamahanga y’iminsi itatu yaberaga i Kigali mu kwiga ku buryo bwiza bwakoreshwa higishwa amahoro mu batuye Isi.
Barbara Wein yibukije ko buri wese akwiye kugira uruhare mu kubaka amahoro mu Isi
Abayitabiriye bagize umwanya wo kunguranira ibitekerezo mu matsinda, basangira ubunararibonye ku kuntu ibihugu bahagarariye byubaka amahoro
Hakozwe ibiganiro mu matsinda, hasuzumwa ibyanozwa mu nyigisho zigamije kwimakaza amahoro
Wabaye umwanya wo kungurana ibitekerezo ku buryo bwiza bwo kwimakaza amahoro
Dr Aggée Shyaka Mugabe (ibumoso) aganira n'umwe mu bitabiriye

Amafoto: Munyakuri Prince


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages