00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UR yanyomoje amakuru y’uko yatangiye kwakira ubusabe bw’abashaka kuyigamo

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 13 September 2026 saa 02:11
Yasuwe :

Kaminuza y’u Rwanda (UR) yanyomoje amakuru avuga ko yatangiye kwakira ubusabe bw’abashaka kuyigamo basoje amashuri y’isumbuye.

Ku wa 11 Nzeri 2026 ni bwo Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026.

Nyuma yaho ku mbuga nkoranyambaga hahise hazenguruka ubutumwa bwerekana ko UR yatangiye kwakira ubusabe bw’abifuza kuyigamo.

Byatumye ku wa 12 Nzeri 2026, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga, UR inyomoza ayo makuru ivuga ko ari ibihuha kuko itari yatangira kwakira ubusabe bw’abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye.

Yagize iti “Urubuga rwo gusabiraho ubusabe bwo kwiga muri kaminuza yacu ntabwo rurafunguka. Ntabwo tujya twakira ubusabe binyuze mu bundi buryo butari ubwo guca kuri urwo rubuga rwacu rwabugenewe.”

Kaminuza y’u Rwanda yakomeje isaba abantu kwirinda ubu butumwa bubayobya ndetse ko uwagira ikibazo yasura ishami ryabo rimwegereye.

Muri rusange mu banyeshuri biyandikishije gukora ibizamini bya Leta bisoza ayisumbuye bari 108.732 barimo abakobwa 55,05% n’abahungu 44,95%.

Abakoze ibizamini bya leta ari 108.406 barimo 102.261 batsinze bangana na 94,33%. Mu bahungu, hatsinze 95,94%, mu bakobwa hatsinda 93,02%.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages