00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UR na Afrinet Solutions binjiye mu mushinga wo kongerera agaciro inyanya zihingwa mu Rwanda

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 10 August 2023 saa 09:05
Yasuwe :

Inyanya ni kimwe mu bihingwa by’imboga bifite agaciro kanini kandi byinjiriza u Rwanda amafaranga atari make. Raporo ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, igaragaza ko mu mwaka wa 2020/21, nibura 8.5% by’umusaruro wose w’igihugu byari umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bw’indabo imbuto n’imboga nk’inyanya n’ibindi. Byinjije asaga miliyoni 28 z’amadorali ya Amerika.

Icyakora nubwo bimeze bityo, umusaruro w’inyanya uracyari hasi kuko hari ubwo zinjizwa mu gihugu zikuwe mu bihugu by’abaturanyi nk’u Burundi.

Bimwe mu bibazo biza ku isonga mu gutuma umusaruro w’inyanya zihingwa mu Rwanda utuba harimo ubumenyi buke mu bakora umwuga w’ubuhinzi bw’inyanya ku bijyanye n’uburyo zitunganywamo kuko ahenshi usanga bikorwa mu buryo butajyanye n’igihe.

Ikindi kandi n’uko uburyo zibikwa n’uko zitwarwa biri mu bituma umusaruro ugabanuka kuko akenshi zigezwa aho ziba zijyanywe inyinshi zamaze kwangirika.

Ibi bibazo nibyo byatumye Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ubuvuzi bw’amatungo (UR/CAVM Busogo Campus) ku bufatanye n’Ikigo gikora ibijyanye no Gutumiza no Kohereza hanze Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi, Afrinet Solutions LTD, bafata iya mbere mu kurandura ibi bibazo hagamijwe kongera umusaruro n’agaciro k’inyanya zihingwa mu Rwanda n’ibizikomokaho.

Uyu mushinga uzaterwa inkunga n’Inama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, NCST, witezweho guteza imbere ubuhinzi bw’inyanya, kuzongerera umusaruro n’ingano y’izoherezwa mu mahanga, ndetse no guha amahugurwa abahinzi b’inyanya hagamijwe kubongerera ubushobozi mu bijyanye n’imihingire n’imitunganyirize y’inyanya.

Ikindi cyitweze muri uyu mushinga ni uko ibisigazwa bikomoka ku nyanya bizajya bibyazwamo ifumbire y’imborera yifashishwa n’ubundi mu buhinzi bw’inyanya.

Inyubako zo gutangiriramo uyu mushinga zirahari icyakora uko umushinga uzagenda waguka, hakazubakwa uruganda rugezweho ruzajya rutunganyirizwamo inyanya.

Kuri uyu wa Gatatu ku ya 09 Kanama 2023, habaye inama nyunguranabitekerezo yahurije hamwe abafatanyabikorwa b’uyu mushinga.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Busogo Dr Didace Ndahimana, yavuze ko mu bigenderewe harimo no kugabanya ingano y’inyanya zangirika nyuma yo kuzisarura.

Yagize ati “Nk’ikigo gishinzwe ishoramari, hari imashini bamaze kuzana z’uruganda ndetse n’ibijyanye n’ubushakashatsi. Amikoro arahari ndetse hari kugurwa ibikoresho bikenewe turatekereza ko mu gihembwe cy’ihinga cyigiye kuza ibikorwa by’igerageza mu mirima bizatangira n’umushinga uhite utangira.”

Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu byiciro biriri aho icyiciro cya mbere aricyo cyitezwe gutangira vuba n’ingengo y’imari ya miliyoni 90 Frw kikazamara amezi 18 hanyuma hagatangirwa ikindi cyiciro.

Umuyobozi Mukuru wa Afrinet Solutions LTD, Nteziyaremye Dieudonne, yavuze ko mu gihe kidatinze hazaba hamaze kubakwa uruganda ruzajya rutunganya toni z’inyanya 20 ku munsi kandi mu buryo bugezweho.

Yagize ati “Igikorwa kigiye gukorwa bwa mbere ni ubushakashatsi bugamije kumenya inyanya zikenewe ku isoko kandi zatanga n’umusaruro. Nyuma hazabaho guhugura abahinzi uko bakwiye kuba bazihinga ndetse n’uko bazikurikirana kugeza zitundanijwe zikavamo Sauce Tomate, Ketchup n’ibindi hanyuma bikajyanwa ku isoko yaba iryo mu gihugu cyangwa hanze yaryo.”

“Ikindi ni uko uyu mushinga uzazanira izindi nyungu Abanyarwanda zirimo nko guteza imbere ibikorerwa mu gihugu, guhanga akazi ku bantu bamwe na bamwe ndetse no kongera ibyoherezwa mu mahanga.”

Yakomeje avuga ko iby’ingenzi byamaze gushyirwa ku murongo ku buryo mu mezi atatu ari imbere uyu mushinga uzaba watangiye gushyirwa mu bikorwa.

Aho uyu mushinga uzakorera ndetse n’imashini zose zizakoreshwa byatanzwe n’Ikigo gikora ibijyanye no Gutumiza no Kohereza hanze Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi, Afrinet Solutions LTD.

Uyu mushinga uzatangirizwa mu ntara y’Iburasirazuba kuko bibiri bya gatatu by’inyanya ariho zihingirwa naho izindi zigahingwa mu Burengerazuba n’Amajyepfo y’u Rwanda.

Uzakorerwa mu turere twa Rwamagana, Kayonza, Kirehe, Gatsibo, Nyagatare ndetse Ngoma ari naho hazashyirwa icyicaro gikuru.

Umuyobozi Mukuru wa Afrinet Solutions LTD, Nteziyaremye Dieudonne, yavuze ko bidatinze bimwe mu bikorwa by'uyu mushinga bizaba byaratangiye
Abafatanya bikorwa batandukanye b'uyu mushinga bafite ikizere ko uzahindura byinshi mu bijyanye n'ubuhinzi bw'inyanya
Hagaragajwe ko bimwe mu bigabanya umusaruro w'inyanya harimo n'uburyo zipakirwa n'uburyo zitwarwa
Iyi ni ishusho y'uruganda rugezweho ruzajya rutunganyirizwamo inyanya n'ibizikomokaho
Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda (Busogo Campus), Dr Didace Ndahimana, yavuze ko mu ntego z'uyu mushinga harimo kongerera agaciro inyanya zihingwa mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages