Kugeza kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Ukwakira 2020 abanyeshuri bagera ku 1058 bari bamaze kugera muri iyo kaminuza ndetse biteguye gutangira amasomo. Biteganyijwe ko abazakirwa bose bagera ku 3151.
Umunyeshuri wese winjiyemo n’umukozi cyangwa umwarimu abanza gupimwa umuriro no gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune kandi hashyizweho abagenzura uko byubahiriza.
Umuyobozi wa UR-Huye, Nzitatira Willson, yavuze ko batangiye kwakira abanyeshuri ku Cyumweru tariki ya 18 Ukwakira 2020.
Yavuze ko imyiteguro yose ahanini ijyanye n’inama bagiriwe n’inzego z’ubuzima mu kwirinda icyorezo cya COVID-19 yakurikijwe kuko kigihari kandi ari cyo cyari cyaratumye amasomo asubikwa.
Ati “Muri Kaminuza hose dufite ubukarabiro 17; twateguye aho abanyeshuri bazigira mu mashuri bahanye intera no muri za Laboratwari n’amasomero.”
Nzitatira yavuze ko abanyeshuri bahise bishyiriraho itsinda ry’abazafasha kugenzura ko amabwiriza yo kwirinda Coronavirus ari kubahirizwa.
Ati “Dufite abakorerabushake b’abanyeshuri bagera kuri 72 badufasha kuzamura ubukangurambaga. Ikindi ni ugukora ibishoboka abanyeshuri bose bagacumbika muri Kaminuza.”
Abanyeshuri bafite ibibazo byihariye bazacumbika hanze
Umuyobozi wa UR-Huye, Nzitatira Willson, yavuze ko hari abanyeshuri bafite ibibazo byihariye bitandukanye kandi abo bazakirwa bigasuzumwa hakarebwa niba bashobora gucumbuka hanze ya kaminuza.
Ati “Hari abafite ibibazo byihariye, reka dufate nk’umunyeshuri ufite umwana ufite n’umukozi umufasha kumurera ntabwo yabasha kuba mu macumbi ya Kaminuza dufite. Abo twashyizeho uburyo bagomba kubimenyekanisha muri serivisi ishinzwe imibereho y’abanyeshuri.”
Yasobanuye ko umunyeshuri uzagaragaza ikibazo akemererwa kujya kuba hanze, kaminuza igomba kumenya aho aba n’uburyo arimo kwirinda COVID-19 kugira ngo atazayandura akanduza n’abandi.
Yavuze ko imibare bafite y’amacumbi ibereka ko hari abanyeshuri 213 barenga ku bushobozi bwabo, bityo bakoranye n’abafite amacumbi hafi kugira ngo babakire kandi bashyireho uburyo bwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Barebye icumbi ry’Abenebikira riri hafi ya kaminuza kandi barisaba kugabanya ibiciro kugira ngo bijyane n’ubushobozi bw’umunyeshuri.
Bamwe mu banyeshuri bamaze kugera muri UR-Huye babwiye IGIHE ko biteguye kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kandi bazaharanira kwiga neza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!