Kuri uyu wa 20 Ukuboza 2018, i Kigali ku cyicaro cy’iyi kaminuza habereye ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 700 basoje amasomo. Barimo 422 bigiraga i Kigali; 156 bigiraga mu ishami riri i Nyanza mu Majyepfo na 83 basoreje mu ishami riri i Rwamagana mu Burasirazuba na 39 basoje icyiciro cya gatatu (Masters).
Umuyobozi Mukuru wa UNILAK, Dr Ngamije Jean, yavuze ko abarangije muri iyi kaminuza bahawe ubumenyi bufite ireme, ku buryo abazashaka imirimo cyangwa abazayihangira, bose bafite ibyatuma bateza imbere imibereho yabo n’igihugu.
Yakomeje avuga ko uretse ubumenyi butangirwa muri iyi kaminuza n’ibikoresho bifasha abanyeshuri nka laboratwari y’ubuhinzi n’ubworozi ishobora gupima amazi n’ubutaka, hari abayirangizamo bahabwa amahirwe yo kujya kongera ubumenyi mu Bushinwa.
Ati “Iri shuri rifite ubufatanye n’igihugu cy’u Bushinwa aho bamwe mu banyeshuri barangiza kwiga hano bahabwa amahirwe yo kujya gukomeza amasomo yabo muri iki gihugu.”
Dusabe Hyacinthe wahawe impamyabumenyi mu icungamutungo yabwiye IGIHE ko ubumenyi, ubunyangamugayo n’indangagaciro za gikirisitu ari bimwe mu byo yavomye muri iyi kaminuza kandi yiteguye kubijyana ku isoko ry’umurimo.
Yagize ati “Ntabwo ari ukwiga gusa hari indagagaciro zigufasha hanze nko kuba wapiganwa ku isoko ry’umurimo, ikindi kandi hano dufite indagagaciro za gikirisitu no gukorana ubunyangamugayo. Rero ubumenyi n’ubuhanga ndabufite, nsohotse neza.”
Sabiti Yvan urangije mu ishami ry’amategeko we yavuze ko UNILAK yabatumaga kuyihagararira mu bikorwa bitandukanye, byabafashije kugira ubunararibonye.
Ati “Nkanjye wigaga amategeko hari ibikorwa twakoraga byo gufasha abaturage mu bijyanye n’amategeko, nkeka ko ibyo ari ibitanga icyizere cy’uko ntazavuga ngo ndangije amashuri mbuze akazi kuko nari naratangiye kugakora.”
Kaminuza ya UNILAK yashinzwe mu 1997 n’ababyeyi b’Abalayiki b’Abadiventisti, itanga amasomo ari ku rwego rw’icyiciro cya kabiri cya kaminuza n’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu mashami y’Ubukungu, Ibidukikije, Amategeko n’Ikoranabuhanga. Aya masomo atangirwa ku mashami yayo ya Kigali, Nyanza na Rwamagana.
Ubu ifite abarimu babifitiye ubumenyi kuko za 40% bafite impamyabumenyi z’ikirenga, PhD, ndetse ubuyobozi buvuga ko mu 2020 bazaba bagera kuri 80%. Ni ku nshuro ya 12 UNILAK ishyira ku isoko ry’umurimo abahanga bayirangijemo mu mashami atandukanye.
Amafoto: Niyonzima Moise



















TANGA IGITEKEREZO