00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UNICEF yizihije imyaka 40 imaze yita ku bana bo mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 June 2026 saa 05:34
Yasuwe :

Ishami ry’Umuryango w’Ababumbye ryita ku bana (UNICEF) ryizihije isabukuru y’imyaka 40 rimaze rikorana na Leta y’u Rwanda mu birori byamurikiwemo indirimbo nshya ‘Kuri Buri Mwana’.

Iki gikorwa cyabaye umwanya mwiza wo kwishimira intambwe ikomeye igihugu kimaze gutera mu kubungabunga uburenganzira n’imibereho myiza y’abana.

Ibi birori byabereye muri Zaria Court mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wo ku wa 26 Kamena 2026. Byitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zirimo Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi n’abana baturutse mu bigo by’amashuri bitandukanye.

Iyi ndirimbo y’isabukuru yaririmbwe n’umuhanzi akaba na Ambasaderi wa UNICEF mu Rwanda, Andy Bumuntu, iherekezwa n’imbyino z’abana bo mu muryango Sherrie Silver Foundation zayobowe n’umubyinnyi rurangiranwa ku rwego mpuzamahanga, Sherrie Silver.

Imbyino Sherrie Silver n’aba bana babyinnye zatangaga ubutumwa bugaragaza icyizere cyo guharanira kugeza u Rwanda ku cyerekezo cy’iterambere rirambye.

Mu myaka 40 ishize, UNICEF na Leta y’u Rwanda byifayanyije mu guteza imbere imibereho y’abana, kwagura gahunda yo kubakingira, kuzamura imibereho y’ababyeyi batwite, kongera umubare w’abana biga, kuzamura imirire, kubagezaho amazi meza no kwagura serivisi zibarengera.

Lieke van de Wiel uhagarariye UNICEF mu Rwanda, yavuze ko ibirori by’iyi sabukuru ari umwanya wo gushimira buri wese wagize uruhare mu guteza imbere imibereho y’abana mu myaka 40 ishize.

Yagize ati "Uyu munsi ni uwo gushimira buri mufatanyabikorwa, buri muryango, abaturage n’urubyiruko rwose rwagize uruhare mu kubaka u Rwanda, aho abana bafite amahirwe menshi kurusha uko byahoze.”

Van de Wiel yongeyeho ko yifuza ko iyi ndirimbo nshya yakwinjira mu mibereho ya buri munsi y’abana bo mu Rwanda.

Yagize ati "Inzozi zanjye ni uko abana bazajya baririmba iyi ndirimbo ku mashuri mu gihe bari gutera ibiti, mu biruhuko, mu bibuga by’imikino ndetse no mu ngo zabo. Iyo umuziki ubaye igice cy’ubuzima bwa buri munsi bw’abana, indangagaciro z’icyizere, ubumwe no kurinda ahazaza h’abana na byo biba ubuzima bwabo.”

Hamuritswe kandi gahunda za UNICEF zizashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’uyu mwaka wose w’isabukuru, birimo umushinga wo gutera ibiti 40 by’imbuto mu mashuri abanza yose yo mu Rwanda ku bufatanye na Minisiteri zitandukanye.

UNICEF izakorana n’abanyeshuri ba kaminuza mu marushanwa atandukanye azabera mu gihugu hose no mu biganiro nyunguranabitekerezo bigamije guteza imbere uburenganzira bw’abana.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yashimye ubufatanye bumaze igihe kirekire hagati y’u Rwanda na UNICEF.

Yagize ati "Mu myaka mirongo ine, ubufatanye bwacu na UNICEF bwafashije abana benshi gutangirana ubuzima bushya icyizere n’amahirwe. Twembi twahisemo ko abana bose bahabwa ubuvuzi, babona indyo yuzuye, uburezi bufite ireme kandi bakarengerwa.”

UNICEF n’u Rwanda byagaragaje ko ubufatanye buzakomeza hagamijwe gukemura ibibazo bikibangamiye abana no kugira ngo umwana wo muri iki gihugu abone amahirwe yo kugera ku nzozi ze.

UNICEF imaze imyaka 40 yifatanya na Leta y'u Rwanda mu guteza imbere imibereho y'abana
Abayobozi bo mu nzego zitandukanye z'u Rwanda bifatanyije na UNICEF kwizihiza ibi birori
Abana bo muri Sherrie Silver Foundation basusurukije abitabiriye ibi birori
Amashuri yabaye indashyikirwa mu kwita ku burezi n'imibereho y'abana yahawe ishimwe
Lieke van de Wiel yashimiye abantu bose bagize uruhare mu iterambere ry'abana bo mu Rwanda
Minisitiri Utumatwishima yavuze ko abana bo mu Rwanda babonye icyizere n'amahirwe kubera ubufatanye na UNICEF

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages