00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UNFPA yahaye Polisi y’u Rwanda imashini ibaga umurwayi adafunguwe inda yose

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 27 April 2013 saa 01:19
Yasuwe :

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku baturage UNFPA ryahaye ivuriro rya Polisi y’u Rwanda icyuma “Laparoscopy” kizafasha kugaba ababyeyi bitabaye ngombwa guhungura inda, mu rwego rwo kugabanya abarwayi bajyaga bohereza kwibagisha hanze y’ u Rwanda.
Icyo cyuma gifite agaciro ka miliyoni 100 y’amafaranga y’ u Rwanda kizafasha kubaga abagore muri nyababyeyi, mu gitsina, n’ahandi ariko atari ngombwa gufungura inda yose y’umurwayi.
Umuyobozi w’ibitaro bya Polisi Dr Nyamwasa Daniel, (…)

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku baturage UNFPA ryahaye ivuriro rya Polisi y’u Rwanda icyuma “Laparoscopy” kizafasha kugaba ababyeyi bitabaye ngombwa guhungura inda, mu rwego rwo kugabanya abarwayi bajyaga bohereza kwibagisha hanze y’ u Rwanda.

Icyo cyuma gifite agaciro ka miliyoni 100 y’amafaranga y’ u Rwanda kizafasha kubaga abagore muri nyababyeyi, mu gitsina, n’ahandi ariko atari ngombwa gufungura inda yose y’umurwayi.

Umuyobozi w’ibitaro bya Polisi Dr Nyamwasa Daniel, avuga ko iki cyuma kizabasha by’umwihariko mu gihe hagize ufatwa ku ngufu, ati “Hari uwahohotewe hari igihe ushobora gusanga intanga zitakiri hafi zagiye muri nyababyeyi, iyo mashini ishobora kuzikurikirana ikazikuramo, noneho ukazoheraza muri laboratwari zigapimwa.”

Cheikh Fall wari uhagarariye UNFPA mu muhango wo guhererekanya Laparoscopy, yavuze ko Umuryango w’Abibumbye watanze iki gikoresho mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage no kugabanya imfu z’abagore.

Inzobere mu kuvura indwara z’ababyeyi mu bitaro bya Polisi, Munyaneza Laurent avuga ko iki cyuma kije cyari gikenewe kuko kizafasha mu gusuzuma abantu no kubavura.

Atanga urugero ati “Hari umubyeyi wigeze kuza hano, mwohereza kujya kwivuziriza mu Bufaransa kuko indwara ye sinari kuyibona ntafite iki cyuma, kuko hano twarabagaga gusa. Ariko ubu bose tuzajya tubakira kuko iki kirapim,a kikanabagamo imbere bidasabye gufungura inda yose y’umurwayi.”

Munyaneza yongeraho ati “Niba mu miyoborantanga y’umurwayi harimo amashyira, ubu noneho twahambura ahari ibyo bisebe n’ibibyimba mu nda, tutamubaze. Ku bagabo na ho twafasha nk’abarwaye umwijima n’ibindi.”

Ivuriro rya Polisi y’u Rwanda ryakira ababyeyi bari hagati ya 40 na 60 ku munsi. bikaba bibaye ibitaro bya gatanu mu Rwanda bifite icyuma cya Laparoscopy.

Abayobozi b'ibitaro bakira icyuma kizajya kibaga abagore batabanje gufungura inda
Abayobozi b'ibitaro bamurikirwa icyuma kizafasha mu kugaba abagore
Umuyobozi w'ibitaro bya Polisi ahererekanya amasezerano n'uhagarariye UNFPA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages