00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanga mu bwubatsi wabaye Minisitiri (Video)

Yanditswe na Berrick Munyeshyaka
Kuya 12 June 2026 saa 04:40
Yasuwe :

Kuva mu ijoro ryo ku wa 10 Kamena 2026, u Rwanda rufite Minisiteri y’Ibikorwaremezo ifite abayobozi bashya barimo inzobere mu bwubatsi Murwanashyaka Damien wagize uruhare mu iyubakwa ry’imishinga minini mu Rwanda.

Murwanashyaka yahawe inshingano muri Guverinoma ari mushya, kimwe na Kajangwe Marie Antoine, Zingiro Armand na Col. Bizimungu Claudien.

Damien Murwanashyaka ni inzobere mu bijyanye n’ubwubatsi (Professional Civil Engineer) akaba n’umunyamuryango w’Urwego Mpuzamahanga rw’Abakemurampaka (Chartered Institute of Arbitrators). Afite uburambe burenga imyaka 15 mu rwego rw’ubwubatsi n’imishinga y’iterambere.

Yize ibijyanye n’ubwubatsi muri Kaminuza y’u Rwanda icyiciro cya gatatu cya Kaminuza acyiga muri Oklahoma Christian University.

Mbere yo kuba Umuyobozi Mukuru wa Preferred Contractors, Murwanashyaka yabaye Umuyobozi Mukuru wa UDL, aba Chief Quantity Surveyor muri Real Contractors Ltd, yakoze muri ROKO Construction Ltd, ndetse akora akazi k’ubujyanama muri Century Engineering and Contractors Ltd no muri Gasabo 3D Design Ltd.

Kurikikira iyi video umenye amateka n’imirimo itandukanye aba bayobozi bashya bakoze mbere yo guhabwa izi nshingano nshya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages