Bamwe mu banyamuryango 44 bavuga ko ukutumvikana gushingiye kuri raporo yakozwe ikagaragaza ko Umuyobozi w’ikigo, Ndakaza Laurent, yakoresheje nabi umutungo ufite agaciro ka miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uwitwa Ndimurwango Philippe, umwe mu banyamuryango bifuza impinduka muri iri shuri, avuga ko Ndakaza yagiye akora amakosa kuko basanze yarafashe inguzanyo muri banki zitemejwe n’inteko rusange.
Hari kandi kuguriza amafaranga bamwe mu banyamuryango no kwiyishyura bidaciye mu Nteko Rusange n’andi makosa atuma asabirrwa kuvanwaho.
Ndimurwango ati “Twifuza ko yavaho agasimbuzwa n’abandi baharanira inyungu rusange kugira ngo dukomeze dutange n’umusaruro ufatika.”
Aya makosa kandi yatumye muri Kamena 2018, abandi batandatu muri barindwi bagize Komite Nyobozi begura, hasigara Ndakaza wegujwe akabyanga.
Ndakaza avuga ko abamukuye ku buyobozi babikoze mu buryo butubahirije amategeko kuko batabyemerewe.
Ati “Ibyakozwe ntibizwi, ntibinemewe, ni agatsiko k’abantu b’abagome bari kwirushya. Nta mutungo nanyereje kuko n’ubundi ntawo bagira.”
“Gusa reka turekere aha sinshaka guterana amagambo n’abanyamakosa ibyo bakora byose bizabapfana’’.
Kuwa 26 Kanama abanyamuryango batoye Mukankaka Mariane ngo ayobore ikigo ariko Ndakaza yanze kuvaho.
Ababyeyi barerera muri iki kigo gifite abanyeshuri 193, bavuga ko bafite impungenge z’uko aya makimbirane ashobora kugira ingaruka mbi ku ireme ry’uburezi rihabwa abana babo.
Gafora Sentibagwe urerera muri APEFE Mweya, avuga ko aya makimbirane nakomeza bashobora kuzakura abana babo kuri iki kigo bakajya kwiga ahandi.
Ati “Amakimbirane ari muri iki kigo akomeje kuturenga, ntabwo natwe tuzabyihanganira abana bacu dushobora kubakura hariya tukabajyana mu bindi bigo”.
Nihabwikuzo Ibrahim avuga ko ibi bigira ingaruka no ku barimu kuko nta we uharamba, bigatuma abana birirwa bahindurirwaho abarimu.
Ati “Impungenge turazigira cyane, niba amakimbirane arimo bigira ingaruka ku barimu ntabwo wakwigisha uziko ejo bazakwirukana, uzi ko hari n’ubwo ushobora kudahembwa”.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, avugako iki kibazo bakigejejeweho ndetse bashyizeho itsinda ry’abantu batandukanye mu buyobozi bw’akarere, barimo kugisesengura.
Avuga ko ibizavamo bazabigeza ku banyamuryango bagahabwa umurongo w’imikorere.



















TANGA IGITEKEREZO