00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwiherero 2015: Gereza ya Nyarugenge(1930) izimurwa bitarenze 2016

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 7 March 2015 saa 02:52
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imfungwa n’Abagororwa(RCS) kizaba cyamaze kuzuza gereza nshya ya Mageragere izimurirwamo abagororwa bafungiye mu ya Nyarugenge mu mpera za 2016 , aho bavuye hakorerwe indi mirimo.

Mu mwiherero w’abayobozi bakuru uherutse kubera mu karere ka Gatsibo, bagarutse ku mishinga ya leta yadindiye, irimo na gereza ya Mageragere mu karere ka Nyarugenge yagombaga kuba yaruzuye, ikimurirwamo abafungiye muri gereza ya Nyarugenge biteganyijwe ko aho iri hazakorerwa indi mirimo y’ibikorwa bitanga inyungu.

Umwe mu myanzuro yafashwe nyuma yo kungurana ibitekerezo muri uyu mwiherero harimo gukora urutonde rw’imishinga ya Leta yose yadindiye, gushyiraho igihe ntarengwa izaba yarangiriyemo no gushyikiriza ubushinjacyaha urutonde rw’imishinga ya Leta ikekwamwo ruswa n’iyadindijwe nkana kugira ngo ikorweho iperereza ababigizemo uruhare babihanirwe.

IGIHE yifuje kumenya igihe iyi gereza izaba yamaze kubakwa nkuko byasabwe. Mu kiganiro yagiranye na Gen Maj. Paul Rwarakabije, Komiseri mukuru wa RCS yatangaje ko bitarenze mu mwaka wa 2016 iyi gereza izaba yamaze kurangira.

Yagize ati “2016 izarangira amazu agomba kubakwa yubatswe abimuka bimuke, mu gihe nta kibazo cy’amafaranga yaba yabuze.”
Rwarakabije yakomeje avuga ko uruzitiro rw’inyuma rugize iyi gereza ruzaba rwamaze kubakwa mu mwaka wa 2015, mu w’ingengo y’imari 2015-2016 .

Ibikorwa bizakomeza ariko hamaze kubakwa urwo ruzitiro, nyuma inzu z’imbere zirimo n’iz’ubuyobozi nazo zubakwe ku buryo mu 2016 abagororwa bo muri gereza ya 1930 bazaba barimo kwimuka.

Ni iki cyatumye Gereza ya Mageragere imara imyaka ine itarubakwa?

Imirimo yo kwimura abari batuye ahazubakwa gereza ya Mageragere yatangiye mu 2008. Gusa nyuma haje kubaho amanyanga maze bamwe mu bayobozi barabihanirwa.

Kuvumbura ayo manyanga byafashe igihe ku buryo ari ikibazo cyakemuwe n’Umuvunyi mukuru bimutwaye igihe ngo amenye ibyavugwagamo .

Iki kibazo kimaze gukemuka hatangiye gukorwa ibishushanyo by’inzu zagombaga kubakwa maze bimaze kurangira mu mwaka wa 2012-2013 hatangwa amasoko n’ibijyanye nayo mu mwaka wa 2014 imirimo ikomeye yo kubaka iyi gereza iratangira, hatangira kubakwa uruzitiro rufatwa nka kimwe mu by’ingenzi bigize gereza. Kuri ubu indi mirimo iracyakomeza.

Amafaranga yari agenewe kubaka iyi gereza IGIHE kitaramenya umubare wayo , mu mwaka wa 2012 RCS yayifashishije mu guhangana n’ikibazo cy’ubucucike bwari muri gereza zo mu Rwanda yubaka inyubako nshya inongeramo n’ibitanda n’ibiryamirwa.

Ibi byakoze nyuma yuko byari bimaze kugaragazwa n’abakoze isuzumabikorwa muri gereza bagaragaje ko hari ikibazo cy’ubucucike.

Ibyo bikorwa byakozwe muri gereza za Huye, Rubavu , Gicumbi, Mpanga na Rwamagana byose hamwe bikorwa na miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda, RCS yaje kwishyura buhoro buhoro.

Amafaranga yandi yasigaye yagombaga gucungwa n’akarere ka Nyarugenge kuko ariko kacungaga gereza ya Nyarugenge , aya mafaranga nayo ari mu byatumye iyi gereza itarangirira igihe.

Iki kibazo cyanagarutsweho mu mwiherero, Perezida Kagame abaza Minisitiri w’Umutekano mu gihugu ukuntu bubaka gereza ntibamenye ibikorerwamo imbere n’uburyo amafaranga yagombaga kubaka iyi gereza nayo yakoreshejwe ibindi.

Nkuko byari mu ijambo rye ryo gufungura uyu mwiherero Perezida Kagame ntiyatinze kuri iki kibazo cyaje mu myanzuro y’imishinga yadindiye.

Hari amakuru agera ku IGIHE ko ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge bwemeye ko kazishyura RCS miliyoni 200 azifashishwa mu kubaka iyi gereza. Aya mafaranga azatangwa bitarenze uku kwezi kwa Werurwe 2015.

Mu gushaka kumenya byinshi ku ngano y’amafaranga akarere ka Nyarugenge kabitse yari agamije kubaka iyi gereza n’uko kagiye kayakoresha binajyana n’uko kazayishyura n’igihe bizakorerwa twahamagaye umuyobozi wako Mukasonga Solange ntiyitaba telefoni ye igendanwa yari ku murongo tumwoherereza ubutumwa bugufi butahawe igisubizo, nyuma twongeye kumuterefona dusanga nimero ye itari ku murongo.

Gereza ya Nyarugenge yubatse mu mujyi wa Kigali hafi y’ahatuye abaturage bahora basaba ko bakizwa umunuko uyiturukamo. Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gukemura iki kibazo aho yubatswe hagakorerwa ibindi bikorwa bibyara inyungu bidafite uwo bibangamiye.

Iyi gereza yubatswe mu mwaka 1930, izwi kuri uyu mubare ku bakoresha igifaransa na gereza nkuru ya Kigali kuri bamwe, mu gihe izina RCS na Leta y’u Rwanda bikoresha ari Gereza ya Nyarugenge.

[email protected]
Twitter: @NTADEUS


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages