Ni ikarita y’umwihariko, kuko ari yo yonyine mu Rwanda ishobora gukorwa binyuze muri porogaramu runaka, ndetse ikaba ifite ubushobozi bwo kwishyura ibintu kuri murandasi nk’andi makarita yose, gusa ikaba idafite aho ihuriye na konti umuntu asanzwe afite muri banki, ari na byo bituma igira umutekano uhagije.
Ecobank Virtual Card ikorwa umuntu yinjiye muri porogaramu ya Ecobank Mobile App, ubundi akajya ahanditse ijambo ‘card’ maze agakurikiza amabwiriza, ikarita ye akayifungura yibereye iwe.
Iyi karita ikoreshwa hishyurwa ibicuruzwa kuri murandasi ku maguriro yose asanzwe yemera ubwishyu bukoresheje Visa na Master Cards.
Mu gihe amafaranga akubanye make, umuntu ashobora kuyongeraho yifashishije Ecobank Mobile App, ubundi agakomeza ibikorwa bye nta nkomyi.
Ecobank Virtual Card itandukanye n’izindi karita zisanzwe, kuko yo idafatika nk’uko bisanzwe bimenyerewe ku zindi karita, ahubwo ikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, kandi ikaba ifite ibyangombwa byose biba biri ku makarita asanzwe, gusa yo ukayitunga utayifite mu ntoki nk’uko bimenyerewe ku zindi karita.
Iyi karita kandi ishobora no gutangwa nk’impano kuri mugenzi wawe, nawe akabasha kugura ibyo akeneye kuri murandasi ayifashishije.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!