Impuguke mu mirire akaba n’ushinzwe imirire mu mishinga y’abafatanyabikorwa b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Imanimurinde Evode yavuze ko ibihumyo byaba ibiri karemano n’ibikorwa n’abantu bihuriye ku kugira intungamubiri z’amoko menshi.
Yagaragaje ko ubundi imvugo imenyerewe y’uko ibihumyo bisimbura inyama ifite ishingiro kuko bitanga intungamubiri zizwi nka ‘protéines’ ziboneka mu nyama.
By’umwihariko ibihumyo bibonekamo ibizwi nka ‘acides aminés’ by’amoko icyenda ari byo byiteranya bikabyara ‘protéines’ kandi iki ni ikintu byihariye.
Ati “Habaho amoko ya ‘acides aminés’ 20 y’ingenzi ariko igitangaje ni uko ibihumyo bifitemo icyenda yose kandi ari ubwoko bumwe bw’ibiryo. Ibyo rero umwana abikenera mu mikurire bikarwanya igwingira ariko n’abantu bakuru bibafasha kunoza imirire.”
Izi ntungamubiri ziboneka mu bihumyo zibariwa mu gice cy’iyubaka umubiri ndetse zikomatanyije ibisanzwe biboneka mu matungo n’ibihingwa.
Imanimurinde yasobanuye ko ubundi ibihumyo iyo bitabonetse ashobora kugaburira umwana ibishyimbo n’amashaza n’ibikomoka ku matungo nk’amagi, inyama n’ikomoka ku nyanja.
Bivuze ko mu gihe ibihumyo bibonetse biba bitakiri ngombwa ko ariya moko y’ibyubaka umubiri yose aboneka ngo umwana aba agaburiwe indyo yuzuye.
Umushinga wa RAB ugamije kwimakaza ubuhinzi burambye no kwihaza mu biribwa (SAIP II) mu gice cy’imirire gikorerwa mu turere twa Ngororero, Gisagara na Nyamagabe abaturage batangiye guhabwa imigina ndetse muri buri karere hari itsinda ryigishijwe kuyikorera.
Aya matsinda ayigurisha n’abandi mu rwego rwo kongera imiryango ibasha gutegura indyo yuzuye kandi bidasbaye amikoro menshi kuko nubwo ubuhinzi bw’ibihumyo busanzwe bukorwa ahandi mu gihugu ariko butaragera kuri bose.
Kuva SAIP II yatangira mu 2024 muri utu turere dutatu hamaze gutangwa imigina y’ibihumyo 173.034 ku ngo zikeneye kunoza imirire 8.907 ariko hari n’indi yahawe amarerero kugira ngo yunganire imirire y’abana barererwamo.
Mu gukora ibihumyo hakenerwa umurama wabyo utangwa na RAB n’ibindi ubikora ashobora kwiteranyiriza birimo ipamba, ibisigazwa by’umuceri biseye cyangwa iby’ibindi bihingwa, ishwagara yabugenewe n’ibindi bikavangwa n’amazi.
Kubitunganya kugeza habonetse ibihumyo bisaba inzira ndende zijyanye n’ubutabire ndetse umugina umwe ushobora kwera hagati y’insusu n’ikiro cy’ibihumyo inshuro ziri hagati y’umunani n’icumi mu gihe cy’amezi ane cyangwa atanu.
Imanishimwe Maritha uhagarariye itsinda ryitwa Vision rihinga ibihumyo ryo mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Cyanika, yavuze uburyo SAIP II imaze kibakungahaza bivuye mu kubitunganya.
Ni itsinda ry’abantu 44 SAIP II yatangiye iha imigina ngo bahinge ibihumyo barwanye imirire mibi mu bana ariko baza no kwiyungura igitekerezo cyo kujya bayikorera bahabwa inkunga y’ibikenewe.
Ubu bacuruza ibihumyo bihingiye ndetse bakanagurisha imigina bikoreye aho ku kwezi bashobora gukora 12.000 byayo kandi SAIP II yababereye umukiliya wayo none barenze ibyo gukemura icy’imirire mibi bagera ku gukorera amafaranga.
Imanishimwe ati “Mu mafaranga duherutse kugabana y’inyungu naguzemo ingurube imfasha kubona ifumbire yo guhinga ibindi kandi n’abandi banyamuryango bakoramo ibikorwa by’iterambere.”
Imanishimwe yavuze ko kuri ubu bashobora gushora miliyoni 4,5 Frw mu mezi atatu yo gukora imigina bagakuramo miliyoni zirenga 7 Frw naho ibihumyo byo ibya 120.000 ku kwezi aho ikilo kimwe kigurwa 2000 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!