Kuri uyu wa 30 Nzeri 2020 nibwo urukiko rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kabuga ku cyemezo yaherukaga gufatirwa n’Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris muri Kamena, cyo gushyikirizwa IRMCT ngo ibe ariyo imuburanisha. Uru rwego rukorera i La Haye mu Buholandi na Arusha muri Tanzania.
Me Emmanuel Altit yabwiye BBC ko nyuma y’umwanzuro w’urukiko, agiye gusaba urukiko rwa Arusha ko dosiye yakoherezwa mu Buholandi akaba ariho aburanishirizwa, aho kujyanwa muri Tanzania.
Uyu munyamategeko yavuze ko asanga kohereza Kabuga i Arusha byaba ari ukubangamira uburenganzira bwa, “harebwe ku cyorezo cyibasiye isi, ubuzima bwe ndetse n’imyaka ye”.
Kabuga wivugira ko afite imyaka 87, abamwunganira bakomeje guhanyanyaza basaba ko yaburanishirizwa mu Bufaransa ari naho yafatiwe ku wa 16 Gicurasi 2020.
Bashingira ku burwayi afite burimo diabète, umuvuduko ukabije w’amaraso n’indwara ya Leukoaraiosis, ahanini ijyana n’izabukuru igatuma umuntu atakaza ubushobozi bwo kugenzura neza umubiri we no kwibuka cyangwa gutekereza neza.
Bavugaga ko hitawe ku buzima bwe, ibyo bidakwiye gutuma "yoherezwa muri kilometero 7000 uvuye i Paris", ni ukuvuga kumujyana i Arusha muri Tanzania, aho inyandiko zisaba ifatwa rye zigaragaza ko agomba gufungirwa.
Urukiko rusesa imanza rwa Paris kuri uyu wa Gatatu rwemeje ko "Urukiko rw’ubujurire rwasuzumye neza ko nta nzitizi ihari yaba iy’amategeko cyangwa ubuzima ku iyubahirizwa ry’inyandiko isaba ifatwa, inategeka ko yoherezwa muri kasho z’Umuryango w’Abibumbye ziri i Arusha muri Tanzania, yatanzwe n’umucamanza w’i La Haye, ashingiye ku nyandiko y’ikirego yatanzwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda."
Ku wa 1 Kanama 2012 nibwo dosiye ya Kabuga Félicien yashyikirijwe Ubushinjacyaha bwa IRMCT, ku wa 29 Mata 2013 umucamanza Vagn Joensen wa IRMCT asohora inyandiko isaba ko Kabuga afatwa, akazoherezwa ku cyicaro cy’uru rwego, ishami rya Arusha, aho gomba gufungirwa.
Nyuma y’uko urukiko rwo mu Bufaransa rwemeje ko iki cyemezo gishyirwa mu bikorwa, u Bufaransa bufite igihe kitarenze ukwezi kumwe ko kuba bwamaze kumushyikiriza IRMCT.
Kabuga aregwa ibyaha birindwi birimo icyaha cya jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora jenoside, ubwinjiracyaha bwa jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, n’ibyaha bibiri byibasiye inyokomuntu byo gutoteza no gutsembatsemba.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!