00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwarimu yatsindiye inzu ya 7 muri "Airtel ni Ikirenga"

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 10 January 2015 saa 08:57
Yasuwe :

Kagimbura Aloise, ukora akazi k’ubwarimu akaba n’umuyobozi w’ikigo Liquidnet Family High School ry’umuryango Agahozo Shalom Youth Village niwe wegukanye inzu ya karindwi muri poromosiyo Ni ikirengaaa ya Airtel.
Uyu mwarimu utuye mu karere ka Kicukiro umurenge wa Masaka, yatsindiye iyi nzu kuri uyu wa gatanu tariki ya 09/Mutarama 2015.
Kagimbura w’imyaka 39 akaba n’umubyeyi w’abana babiri, yashimishijwe n’iyi nzu yatomboye agira ati «Ndashimira Airtel cyane kuba bampaye ino nzu. Ibi ni (…)

Kagimbura Aloise, ukora akazi k’ubwarimu akaba n’umuyobozi w’ikigo Liquidnet Family High School ry’umuryango Agahozo Shalom Youth Village niwe wegukanye inzu ya karindwi muri poromosiyo Ni ikirengaaa ya Airtel.

Kagimbura ahagaze imbere y'inzu ye nshyashya yatsindiye muri Ni ikirenga

Uyu mwarimu utuye mu karere ka Kicukiro umurenge wa Masaka, yatsindiye iyi nzu kuri uyu wa gatanu tariki ya 09/Mutarama 2015.

Kagimbura imbere y'inzu ye ishaje muri Kicukiro (Masaka)

Kagimbura w’imyaka 39 akaba n’umubyeyi w’abana babiri, yashimishijwe n’iyi nzu yatomboye agira ati «Ndashimira Airtel cyane kuba bampaye ino nzu. Ibi ni umugisha w’umwaka mushya kuri njye n’umuryango wanjye. Nzayikodesha maze mbone amafaranga y’inyongera yo kumfasha n’umuryango wanjye.”

Ubu hasigaye inzu imwe mugihe hamaze gutangwa inzu zirindwi zose, ibyo bikaba byaratumye poromisiyo ishyuha kugeza cyane.

John Magara ushinzwe imirimo yo kwamamaza muri Airtel yagaze ati «Turanezerewe kuba twatanze inzu ya 7 muri ino poromisiyo ndetse twizeye ko izagirira umumaro mu buzima bwa Kagimbura. Kuri Airtel twizera ko guhemba ndetse no guteza imbere abatugana ari iby’agaciro cyane, niyo mpamvu tunyuzwe niyi poromisiyo yacu. Ndashishikariza buri wese gukoresha Airtel maze bakagerageza amahirwe yabo, kuko bashobora kwegukana inzu ya munani yanyuma ndetse n’amafaranga menshi atangwa buri munsi.”

Abakiliya bahita binjira muri ino poromosiyo binyuze mu buryo bune gusa, aho bahita bagira amahirwe yo gutsindira amafaranga buri munsi cyangwa inzu buri cyumweru (Inzu ziherereye muri Kinyinya ya Kigali).

Abashaka kwinjira muri poromosiyo, basabwa gusani kugura ikarita yo guhamagara buri munsi cyangwa kugura ipaki ya interineti, iyo guhamagara, cyangwa se gukoresha Airtel Money.

Inzu ya mbere yatsindiwe na Noeline Mbabazi wari atuye I Kanombe, akorera ikigo cya IPRC. Iya kabiri yegukanywe na Renatha Uberewe wari atuye Kimisagara, akora akazi ko gutanga ibinyobwa mu tubari. Iya gatatu yatsindiwe na Allain Aima Ingenzi wari atuye I Gicumbi, akora akazi k’ubusekirite.

Umunyamahirwe wa kane ni Shoza Nyinawumuntu ufite imyaka 20, umunyeshuri Groupe Scolaire Matimba wari atuye Nyagatare. Inzu ya gatanu yatsindiwe na Valentine Bugingo wiga muri Kigali Independent University (ULK). Nshizirungu Aimable yegukanye inzu ya gatandatu, ubu hakaba hiyongereyeho Kagimbura Aloise watsindiye inzu ya karindwi (7).

Uretse inzu zitangwa buri cyumweru, buri munsi abantu babiri batsindira amafarangwa Frw 50,000 muri iyi tombola ya Ni Ikirenga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages