Mushimiyimana Noah w’imyaka 21 warerwaga n’umuririmbyikazi Alicia Keys wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika arashinja uwahoze ari umusemuzi we, Shambo Bertin, kumuvugira ibinyuranye n’ibyo yifuzaga kubera kutamenya ururimi rw’Icyongereza byaje gutuma agarurwa i Kigali.
Mushimiyimana Noah wavukiye mu murenge wa Gitega Tariki 25 Ukuboza mu mwaka wa 1993 avuga ko yamenyanye na Alicia Keys binyuze mu mushinga we witwa ‘Keep a Child Alive’ ufasha abana b’impfubyi n’abandi bafite ibibazo by’ubukene, ubwo bamwe mu bawugize bazaga mu Rwanda gufasha impfubyi.
Uyu musore Mushimiyimana, avuga yafashijwe na Alicia Keys kubera ko afite impano muri muzika ndetse ari n’ impfubyi n’ubwo afite nyina.
Aganira n’umunyamakuru wa IGIHE yagize ati: “Ku bijyanye n’ubupfubyi bwanjye sinzi icyo nabivugaho kuko simba nshaka kubivugaho bitewe n’uko bimbabaza cyane, ndi impfubyi mu gihe mfite mama ntabara kuko n’umuntu wibanira n’uburwayi bwo mu mutwe ari nabwo bwatumye ambyara ku buryo biri mubyatumye ntamenya data.”
Aha yasobanuraga ko yavutse nyina abana n’uburwayi bwo mu mutwe. Ibi bituma kugeza ubu atazi na se wamubyaye.
Impamvu umusemuzi yaba yaramuvugiye ibinyuranye n’ibyufuzo bye
Mu kiganiro na IGIHE, Mushimiyimana Noah avuga ko ubuzima bubi abayemo muri iki gihe yabutewe n’uwari umusemuzi we bajyanye muri Amerika witwa Shambo Bertin, kuko yavugaga ibinyuranye n’ibyo yamubwiraga.
Mushimiyimana yagize ati: “ Kugirango mfashwe n’uyu mushinga wa Alicia Keys ‘Keep a Child Alive’ ni uko ubwo bamwe mu bawugize bazaga aha bansanganye impano yo kuririmba kuruta abandi bana babiri bari badusuranye, ku buryo byanatumye bampamagara kuzajya kuririmbayo n’uwo musemuzi, ariko kuko nta rurimi rw’Icyongereza nari nzi hari byinshi namubwiraga ko nshaka ariko akivugira ibye kubera inyungu ze.”
Yakomeje agira ati: “Bwa mbere njyayo hari muri 2008 i New York mpamara ukwezi njye n’umusemuzi, ku buryo najyaga kwa Alicia kenshi cyane ngiye nko gukorerwa indirimbo na Swizz Beatz kuko ariwe umutunganyiriza umuziki, ariko kuko umusemuzi wanjye yari amaze igihe gito akoze ubukwe, nkeka ko yumvaga adashaka gutindayo (Muri muri Amerika) ku buryo yambeshyeye ngo naharambiwe baratungurwa bitewe n’uko bari bamaze kunsaba ko tugomba kugumana bakajya bamfasha mbari hafi ariko kubera ibyo yababwiye bemeye icyo cyifuzo bitaga ko ari icya njye barangarura mu gihe bitari ukuri.”
Reba Noah ari kuririmba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika:
Alicia Keys ntagifasha Mushimiyimana Noah
Mushimiyimana Avuga ko muri iki gihe nta makuru ya Alicia akimenya kubera ko imyirondoro yose yari izwi n’umusemuzi we none akaba yaragiye yaranahinduye imwe mu myirondoro ye.
Alicia Keys nawe kandi ntazi neza uko uyu mwana yari yemeye gufasha abayeho muri iyi minsi.
Noah yagize ati: “ntabyo azi kuko maze imyaka 5 tutavugana kandi n’iyo mbyifuje mbinyuza ku bandi kuko uriya ni umuntu mukuru ukomeye ntago ari uwo gupfa kugerwaho, ariko mbere ngaruka muri 2009 yampaye amadolari ibihumbi 5 ambwira ko ari ayo kuriha ishuri ariko mu myaka itanu maze mvuyeyo yarashize ari nayo mpamvu ntari kwiga.”
Mushimiyimana Noah yifuza iki?
Mushimiyimana avuga ko agize amahirwe akongera akabona Alicia Keys ko ubuzima bwe bwahita buhinduka.
Yagize ati: “mubonye nahita mva muri ubu buzima kubera ko icya mbere ururimi nararumenye ndetse namubwira n’uburyo umusemuzi yandiye amafaranga yose n’ibikoresho bya Stidiyo yari yaranguriye akambwira ko ari ibye dore ko yabimuhaye amubwira ko ari ibyanjye kuko nari mfite impano akabigira ibye tugeze ino abishingamo Studiyo yitwaga Shambo."
Hari amafaranga Noah yaba yarashyiriwe kuri konti
Mushimiyimana avuga ko hari amadolari menshi yashyiriwe kuri Konti na Alicia Keys atazi umubare ariko kubera ko yari ataragira imyaka y’ubukure akaba nta burenganzira yari afite bwo kuyafata.
Yagize ati: “Rwose yayashyizeho ariko sinzi umubare wayo bitewe n’uko nari nkiri munsi y’imyaka 18, ntabwo nari nemerewe kuyafata, ariko ubu nibyo ndimo kuko iriya muri Amerika bansabye imyirondoro igaragaza ko maze kugira iyo myaka nkaba ndi kubisaba mu buyobozi.”
Uyu musore Mushimiyimana Noah ubu akaba yarataye ishuri bitewe n’uko amadolari ya Amerika ibihumbi 5 yari yarahawe y’ishuri yashize, muri iki gihe akaba atuye mu murenge wa Rwezamenyo mu bagiraneza bamucumbikiye dore ko ntaho yagiraga ho kwegeka umusaya.

















TANGA IGITEKEREZO