00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwana w’i Ngoma wabuze mu buryo bw’amayobera yatoraguwe mu ishyamba i Kayonza

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 22 June 2017 saa 10:25
Yasuwe :

Umwana w’umukobwa w’imyaka 19 uturuka mu Murenge wa Remera, Akarere ka Ngoma, yatoraguwe mu ishyamba ryo mu Karere ka Kayonza nyuma y’icyumweru umuryango we waramubuze, ukavuga ko ukeka ko yajyanywe n’amadayimoni yatererejwe.

Uyu mwana yatoraguwe mu shyamba riherereye mu Kagari ka Mburabuturo, ku wa Gatatu, tariki ya 20 Kamena, bigaragara ko yacitse intege.

Umwe mu bamubonye muri iryo shyamba, yabwiye TV1 ko yumvise akororera mu ishyamba riri hafi y’aho ahinga ahita atabaza.

Yagize ati “Nahingaga hepfo mu kabande noneho numva umuntu ukoroye, nihutira kureba, ngiye nsanga umwana arizinze (aryamye yikubye). Nahise mpamagara abahingaga hirya turamureba ariko kuko twari twumvise ko ari muzima tumuvana mu gihuru. Urebye yari amazemo iminsi nk’itanu kuko aho yari ari hari hameze nk’ahakubuye.”

Uyu mwana watoraguwe atabasha kuvuga, mu magambo make yabwiye abamusanze mu gihuru ko agahinda afite ari uko atagira nyina ndetse ko yifuza kuzatera se agahinda, kandi ko yongera kuvuga ari uko amubonye.

Se w’uyu mwana wahise ahagera, yavuze ko atasobanukiwe n’imvugo y’umukobwa we kuko ubusanzwe mbere y’uko amubura bari babanye neza, yemeza ko akeka ko yaba yararozwe.

Yagize ati “Aritsa avuga Nyirarume ngo nimushake ariko akanavuga ngo ‘Papa, ndashaka kuzagutera agahinda’, ibyo byo yabimbwiye. Yari abayeho neza, yakundaga ishuri, namureze afite umwaka umwe nyina yarapfuye ariko nta kibazo n’ubu si ukwirarira twabanaga neza, yakundaga kwiga. Ikigaragara ibintu byamuteye nanjye sinabasha kubisobanura neza; gusa hari uwo ari kuvuga dukeka ko afite ibintu by’ubupfumu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude, yavuze ko ari ubwa mbere hagaragaye ikibazo nk’iki, asaba se ko ahita amujyana kwa muganga.

Yagize ati “Ibi ni ubwa mbere tubibonye. Si nka bya bindi tujya tuvuga ngo bagiye gusenga. Uyu mwana yari afite ikindi kibazo tutaramenya, bityo twari tuje kumutwara kwa muganga ariko tuhahuriye na se, tumusaba ko abanza akamutwara kwa muganga.”

Ibyangombwa bigaragazwa n’ishuri uyu mwana yigagaho, byerekana ko yari mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye, yujuje n’ifishi imwemerera kuzakora ikizamini gisoza icyiciro rusange uyu mwaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages