eKash ni uburyo bwo kohererezanya amafaranga nta mupaka kandi ku giciro cyiza.
Ni ukuvuga umuntu ukoresha Airtel Money yoherereza amafaranga mugenzi we ukoresha MTN Mobile Money cyangwa ukoresha Ecobank, akaba yayohereza ukoresha Banki ya Kigali, ako kanya bidasabye kubikuza amafaranga ufite kuri konti runaka ukajya kuyabitsa ku yindi.
Ubusanzwe iyo unyamuryango wa Umwalimu SACCO yashakaga koherereza amafaranga ufite konti mu yindi banki byasabaga gutanga 600 Frw, ariko nakoresha ‘eKash’ azajya acibwa 250 Frw gusa.
Umuyobozi Mukuru wa RSwitch, Blaise Pascal Gasabira, ati “Iyo ushaka gukura amafaranga nko kuri Umwalimu SACCO ushaka kuyohereza ku bindi bigo by’imari, biratinda, bikaba byamara iminota nka 30 hari n’aho bigera ku minsi itatu bitewe n’ikigo. Umwarimu ntabwo aba azi niba koko ayo mafaranga amugezeho, kuko batakwerekaga amazina n’andi makuru akwemeza ko uwo woherereje ari we.”
Gasabira agaragaza ko ubu bari gufasha abo barimu guhita bishyura amafaranga akagera ku bo bashaka ako kanya ndetse amafaranga akajya ku bo bayoherereje nta kwibeshya.
Yavuze ko kandi uwakira na we ashobora kwakira amafaranga aturutse ku bigo by’imari bidasabye ko abigiramo konti bigakorwa ka nta kiguzi aciwe. Ati “Birihuta, birizewe ndetse birahendutse ugereranyije n’ubundi buryo.”
Uyu muyobozi yanagarutse ku ikarita ya ‘Smartcash’ bakoze ishyirwaho amafaranga, umuntu akishyura serivisi z’ibicuruzwa bitandukanye uko abishaka, akagaragaza ko na yo imaze kwitabirwa ku rwego rwo hejuru.
Ati “Ni ikarita ikoreshwa mu gihugu, igiciro cyayo kiri hasi ugereranyije n’andi dusanzwe dufite ku isoko. Nabwira ibigo by’imari ko twashyizeho uburyo bubafasha kongera serivisi ku bakiliya babo kandi ku kiguzi kiri hasi ndetse bwizewe. Tubasaba ko bakwitabira.”
Ubu Rswitch imaze kugira ibigo 16 bitanga serivisi z’imari. Harimo banki zose z’ubucuruzi, ibigo by’itumanaho bikoresha Mobile Money, iby’imari iciriritse bitatu ndetse n’ibigo bibiri bitanga serivisi z’ikoranabuhanga mu by’imari (FinTech), intego ikaba ko ibigo byose byakwitabira.
Kugeza ubu Umwalimu SACCO ifite abanyamuryango barenga ibihumbi 150, bagomba gukoresha ubu buryo bunoze ndetse bwihuta budasaba n’ikiguzi kiri hejuru.
Ubusanzwe abanyamuryango ba Umwalimu SACCO, bakoreshaga uburyo bwo kuyakura kuri banki bakayiyoherereza kuri MTN Mobile Money bakabona kuyoherereza undi muntu utabarizwa muri iyi koperative.
Umuyobozi Mukuru wa Umwalimu SACCO, Laurence Uwambaje ati “Ubu uwo ari we wese ashobora kumwishyura ako kanya bidasabye izo nzira zose, amafaranga akava kuri konti imwe ajya ku yindi. Ubu umunyamuryango ashobora gukorana n’ibindi bigo by’itumanaho bitari MTN Rwanda kuko ni yo twakoreshaga gusa.”
Mu 2022 ni bwo RSwitch yakemuye ikibazo byose, aho ubu ufite amafaranga kuri MTN Mobile Money ayohereza kuri Airtel Money byoroshye nta n’amafaranga y’ikirenga aciwe, mu 2023 eKash yaravuguruwe, abakiliya boroherezwa ku kohererezanya amafaranga hagati y’ibigo by’itumanaho, amabanki, ibigo by’imari na za koperative.
Ushaka kohereza amafaranga akanda *182*1*2#, indi mibare banki runaka ikoresha, application runaka cyangwa uburyo bwo kuri internet bukoreshwa n’abashaka serivisi za banki ‘internet banking’, bidasabye izindi nzira ngo zo kubanza kwiyandikisha n’ibindi.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!