Ibi byavugiwe mu nama ku iteganyagihe ry’Akarere iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa 17 Kanama 2026.
Ni inama iba gatatu mu mwaka buri gihembwe cy’imvura kugira ngo hasuzumwe ishusho y’iteganyagihe ryafasha mu igenamigambi ry’ibihugu by’Akarere ariko mu buryo bifite umurongo uhuriweho.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Gahigi Aimable yavuze ko ku rwego rw’Akarere muri iki gihe cy’Umuhindo kiri bugufi kizarangwa n’ikinyabihе kizwi nka El Niño aho amazi y’Inyanja ya Pacifique yo ku gice cya Peru na Chile aba yongereye ubushyuhe.
Ati “Ingaruka bigira ziba ku Isi hose ariko zigatandukana bitewe n’agace kuko hamwe imvura iriyongera ahandi ikagabanuka. Ingaruka zayo zatangiye kugaragara nka hariya mu Burayi ubushyuhe bumaze iminsi bwica abantu. Muri iki gice cyacu twe muri El Niño imvura iriyongera.”
Uyu muyobozi yongeyeho ko muri iyi nama y’iminsi ibiri hanamurikirwamo iteganyagihe rirambuye ry’Akarere mu buryo burimo n’imibare ariko ko icyitezwe ari uko imvura izaba nyinshi.
Impuguke mu Kigo cy’u Bwongereza gishinzwe Iteganyagihe (UK Met Office), Dr. Nicholas Savage yagaragaje ko uyu mwaka ushobora kuzarangira wanditse amateka yo kuba mu myaka yagize ubushyuhe bwinshi mu mateka y’Isi.
Ati “Umwaka wa 2026 birakitezwe ko ushobora kuba mu myaka ine yashyushye cyane mu mateka y’Isi ndetse birashoboka cyane ko uzaba mu myaka ibiri ya mbere yashyushye cyane. Ibi bizaterwa n’izamuka ry’ubushyuhe ku Isi ndetse n’Ikinyabihе cya El Niño kirangwa n’ubushyuhe bwinshi. Muri uyu mwaka na bwo dushobora kuzabona ubushyuhe bukabije nko mu 1998, 2016 na 2023 kuko ni yo myaka yabayemo El Niño ikomeye.”
Iyi mpuguke yagaragaje ko bitewe n’ayo makuru mu bihugu byinshi by’Akarere hari ibyago bigera kuri 90% by’uko hazagwa imvura irenze isanzwe mu Ukwakira, Ugushyingo n’Ukuboza 2026 kandi ko hamwe izagera kuri mililitiro ziri hagati ya 300-400 no kuzamura.
Ni mu bihugu birimo u Rwanda, u Burundi, Kenya, Tanzania n’igice cya Uganda ndetse hari igihe imvura izajya igwa iminsi iri hagati ya 10 na 15 yikurikiranya buri munsi.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, Bingwa Fidele yavuze ko u Rwanda rwiyemeje gukoresha amakuru y’iteganyagihe mu gufata ingamba hakiri kare, cyane cyane mu gihe hateganyijwe imvura nyinshi ishobora guteza ibiza.
Bingwa yavuze ko amakuru y’ikirere adakwiye kuba ayo guteganya gusa, ahubwo ko akwiye gushingirwaho hafatwa ibyemezo birinda ubuzima bw’abantu, ubuhinzi n’ibikorwa remezo.
Ati “Tugomba gukoresha amakuru azava muri iyi nama ndetse n’andi makuru atangwa n’inzego z’Igihugu zisuzuma imiterere y’ikirere, tukava ku guteganya gusa uko igihe cy’ikirere kizaba giteye, ahubwo tukitegura n’ingaruka zishobora guterwa na cyo.”
Yashimangiye ko ibyo bitagerwaho buri gihugu gikoze ukwacyo ahubwo ko hakenewe ubufatanye bw’ibihugu mu gusangira amakuru no kunoza uburyo bwo gutanga umuburo mbere mu baturage.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!