Tariki ya 06 Ukuboza, 2012 - tariki ya 6 Ukuboza 2013, Umwaka urashize Inyumba Aloisea wari Minisitiri w’Iterambere ry’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango yitabye Imana.
Inyumba witabye Imana azize indwara, yatabarutse mu Kuboza ku mwaka ushize ubwo haburaga iminsi micye ngo Ishyaka FPR Inkotanyi ryizihize isabukuru y’imyaka 25, akaba kandi yari umwe muri ba kizigenza baryo kuva mu gihe ryashingwaga, ariko yigaragaje cyane mu gihe cy’urugamba, ubwo ingabo za FPR Inkotanyi zaharaniraga kubohora igihugu.
Inkuru y’urupfu rwa Inyumba ikimara kumenyekana, Perezida Kagame yagaragaje ko atewe intimba n’urupfu rwe, dore ko yagize ati “Aloisea Inyumba azakumburwa kandi azahora yibukwa mu ruhando rw’abandi, kubera uruhare yagize mu kubohora igihugu no gushyira ingufu mu kwimakaza uburinganire. Roho ye iruhukire mu mahoro.”
Nyakwigendera Inyumba Aloisea yari yaravutse ku wa 28 Ukuboza 1964, yabaye Minisitiriri w’Iterambere ry’Umuryango kuva mu mwaka wa 2011, mbere yaho Inyumba yari umwe mu bagize Sena kuva mu mwaka wa 2004; ari muri Sena Inyumba yari muri Komite y’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Iy’ubutwererane n’umutekano, yanabaye kandi umwe mu bari bagize Ihuriro ry’Abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko, yanakoze n’indi mirimo itandukanye, yaba iya Leta ndetse n’indi mu mu muryango FPR Inkotanyi.
Tariki ya 10 Ukuboza 2012, ni bwo Nyakwigendera Inyumba Aloisea yashyinguwe mu cyubahiro aho imihango yo kumusezeraho yabimburiwe no kumusezereraho iwe mu rugo i Kagugu, nyuma asezerwaho bwa nyuma mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, asabirwa ku Mana mu rusengero rwa Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama, hanyuma ashyingurwa mu irimbi rya Rusororo.
Kwibuka umwaka umwe Inyumba atabarutse byahuriranye n’Inama ya 12 y’Umushyikirano, aho kandi byahuriranye n’urupfu rwa Nelson Mandela wabaye Perezida wa Mbere w’Umwirabura wayoboye Afurika y’Epfo.
Ibindi byavuzwe ku rupfu rwa Inyumba
Minisitiri Inyumba Aloisea yitabye Imana
Perezida Kagame yagize icyo avuga ku rupfu rwa Inyumba
Kanda hano urebe amafoto ubwo Inyumba yashingurwaga mu cyubahiro



















TANGA IGITEKEREZO