Iri tabwa muri yombi rije nyuma y’iminsi ibiri sosiyete akuriye yambuwe uburenganzira bwo gutwara abagenzi kubera kutubahiriza amasezerano yagiranye na RURA, Ikigo gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel, yatangarije IGIHE ko Kayitankore afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro.
Ati “Yatawe muri yombi ejo hashize tariki ya 25 Gicurasi, akurikiranyweho gukoresha impapuro mpimbano.”
Abajijwe izo mpapuro izo arizo ndetse nicyo yazikoresheje, yasubije agira ati “Ubu turacyari mu iperereza.”
Umwanzuro wo guhagarika Sotra Tours, wafashwe na RURA, utangira gukurikizwa tariki ya 23 Gicurasi 2016, nyuma yo gusanga iyi sosiyete itarubahirije amategeko ngengamikorere mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu muhanda basinyanye.
Magingo aya ingendo zakorwana na Sotra Tours ziri gukorwa na Alpha Express .
Inkuru bifitanye isano: Sosiyete Sotra Tours yahagaritswe



















TANGA IGITEKEREZO