Bikubiye mu butumwa yatanze nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi nk’igikorwa nyamukuru yagombaga gukora uruzinduko rusanzwe rw’akazi ari kugira mu Rwanda.
Gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorerewe Abatutsi bijyana n’intego iyi banki yihaye yo kugira uruhare mu mibereho myiza ndetse no kwifatanya n’Abanyarwanda mu buryo bwose cyane ko ibifata nko gusubiza aho ikura.
Iyi banki kandi isanzwe ikorana n’Umuryango Mpuzamahanga utegamiye kuri Leta, AEGIS Trust, usanzwe wita ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Sarit Raja-Shah yavuze ko gusura Urwibutso bifite igisobanuro gikomeye. Uretse kumufasha kumenya amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo akamenya n’impamvu abarenga miliyoni babuze ubuzima muri biriya bihe, byamweretse ko ubumwe ari ingirakamaro kuko iyo bwimakazwa abantu batari kwicwa.
Ati “Nka I&M Bank twifatanya n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi mu guha agaciro ababuze ubuzima bwabo ndetse no gukomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse inkunga yacu izakomeza gutangwa.
Sarit Raja-Shah avuga ko yakuyemo amasomo menshi ariko ko iriruta ayandi ari ukubaho abantu bimakaza urukundo kuko urwango rutuma hangirika byinshi ndetse n’abantu bakahaburira ubuzima.
Ati “Nk’uko amateka abigaragaza mu myaka yo hambere Abanyarwanda babanaga neza mu rukundo nyuma abakoloni bakaza bakabacamo ibice ari byo byanagejeje u Rwanda muri ibi bibazo. Abantu bakoreye hamwe bakibonanamo ibi ntibyazasubira.”
Uyu muyobozi yasobanuriwe byinshi bijyanye n’uko u Rwanda rwari rubayeho abakoloni bataraza, ubuzima bwo mu bihe by’ubukoloni ndetse no mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yatikije ubuzima bw’abarenga miliyoni ndetse igasiga imfubyi, aho abana barokotse basigaranye inshingano zibarenze.
I&M Bank yashinzwe mu 1963 yitwa Banki y’Ubucuruzi y’uRwanda(BCR) icyo gihe yari iya Leta y’u Rwanda. Mu 2012 yahinduye izina ihabwa iryo ikoreshwa kugeza ubu ariryo I&M Bank (Rwanda) Plc.
I&M Bank Group ifite amashami mu ibihugu bitanu aribyo Kenya, Tanzania, Rwanda, Uganda n’Ibirwa bya Maurice.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!