Mohammed bin Rashid Al Maktoum yageze mu Karere ka Musanze ku wa 28 Gashyantare 2020 yerekeza kuri Hoteli One&only gorilla’s nest yatashywe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame ku wa 27 Gashyantare 2020.
Icyo gihe Perezida Kagame yaciye amarenga ko iyi hoteli ishobora gucumbikira umwe mu bayobozi bakuru ba UAE n’itsinda bashobora kuzana mu Rwanda mu gihe gito.
Amashusho Gulf Today yatangaje, agaragaza Rashid Al Maktoum atembera mu bice bitandukanye bya Pariki y’Ibirunga ari kumwe n’abandi bantu mu mvura iringaniye, mu nzira ikikijwe n’imirima y’icyayi, bitwikiriye umutaka.
Aya mashusho anagaragaza Rashid Al Maktoum n’abandi batembera muri Pariki y’igihugu y’Ibirunga basura ndetse banafotora inyamaswa zibamo zirimo; ingagi nka zimwe mu nyamaswa u Rwanda rwihariye zikunzwe n’abakerarugendo.
Uyu muyobozi asuye u Rwanda mu gihe umubare w’ibihugu byombi uhagaze neza haba muri Politiki, ubuhahirane, ishoramari n’ibindi.
Mu 2018 ibi bihugu byahahiranye ibicuruzwa bifite agaciro karenga miliyoni 750$. Mu Ukwakira 2019 ku bufatanye bwa leta y’u Rwanda na sosiyete ya Dubai Ports World izobereye mu gucunga no kubaka ububiko bw’imizigo iva cyangwa ijya mu mahanga, hakaba harafunguwe ububiko bw’ibicuruzwa bwiswe ‘Kigali Logistics Platform’.
Ubu bubiko buzafasha abacuruzi bo mu Rwanda bajyaga bagorwa no kuvana ibicuruzwa byabo mu mahanga, bigatinda mu nzira biva ku byambu nka Mombasa cyangwa Dar es Salaam.



















TANGA IGITEKEREZO